Queen Cha aranyomoza amakuru amaze iminsi amuvugwaho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ko ari umwe mu bahanzi 10 bafite ubunararibonye kunywa inzoga nyinshi.
Queen Cha uzwi mu ndirimbo Windekura atangaje ibi nyuma y’uko hari urutonde rwashyizwe hanze mu binyamakuru byandika n’amaradio atandukanye bavuga ko uyu mukobwa aza ku mwanya wa 9 mu bahanzi 10 banywa inzoga nyinshi.
Mu kiganiro na Queen Cha, yavuze ko atazi impamvu aba banyamakuru bamushyize kuri uru rutonde dore ko atanywa inzoga, adakunda ibisindisha n’utubari wenda ngo bavuge ko ariho bamubonye.
Ati, “Nanjye byarantangaje cyane. Njye sinywa warage, sinywa inzoga nta n’ubwo nkunda utubari pe. Ariko buriya hari impamvu baba babikoze. Usebye no kuba ndi umudive ntabwo nkunda inzoga cyangwa utubari kuburyo bakora ruriya rutonde nkazaho”
Uyu mukobwa bavuze ko akunda Uganda warage kandi ni umudiventisiti
Yakomeje agira ati, “ni gute bashyira umuntu ku rutonde nka ruriya bataramufata anywa inzoga? Gusa njya ahantu banywera inzoga nk’iyo nasohokanye n’inshuti zanjye cyangwa twagiye mu bitaramo ariko njye sindi umunywanzoga pe. Ndabihakanye, ntabwo ari byo sinywa inzoga n’ababitangaje bamenye ko bambeshyeye”
Queen Cha yiseguyeku bafana be ,abasaba kudaha agaciro ibintu ibyo ari byo byose bumva mu itangazamakuru. Yabasabye kujya baha agaciro ibyo we ubwe yitangarije kuko aribyo biba bihuye n’ukuri.
Ati, “abafana icyo nababwira ni uko bagomba kwirinda kwemera ibintu byose banyumviseho. Bajye bategereza ngire icyo ntangaza cyangwa banyibarize. Kuri ruriya rutonde barambeshyeye. Ntabwo ari byo pe”
Kuri urwo rutonde rw’abahanzi bakunda manyinya cyane hagaragayeho abahanzi Riderman, Safi, Ama G The Black, Fireman, Queen Cha, Mico The Best n’abandi batandukanye.
Queen Cha imbere y'abafana be umwaka ushize
Queen Cha bari batangaje ko akunda inzoga yo mu bwoko bwa Warage akaba anywa amacupa abiri ya warage ntagire aho amukora gusa ibi byose uyu muhanzikazi yabiteye utwatsi.
Munyengabe Murungi Sabin.
TANGA IGITECYEREZO