Kigali

MTN Rwanda yazanye 'Ihereze', uburyo bwo kwiguriza amafaranga yo guhamagara

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:15/02/2013 13:07
0


MTN Rwanda, yatangije uburyo bushya bwo kwiguriza amafaranga yo gukoresha muri telefoni bwitwa 'Ihereze'. Ubu buryo bukaba butuma umuntu yiguriza amafaranga akayishyura ari uko yongeye gushyiramo ikarita.



Iyi ‘Ihereze’ ituma umuntu abasha kwitiza amafaranga ari hagati ya 50 na 1000 y’amanyarwanda yishyurwa nyuma.

tangazo ryashyizwe ahagaragara na MTN, rivuga ko ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kugoboka abafatabuguzi bayo bifuzaga guhamagara cyangwa kwandika ubutumwa bugufi (SMS) no gukoresha interineti mu buryo bwihutirwa mu gihe bari bashiriwe.

Ushaka gukoresha ubu buryo asabwa kwandika muri telefoni ye *151# agahitamo umubare w’amafaranga ashaka kugurizwa.

Robert Rwakabogo, Snr Manager Marketing Operations wa MTN avuga ko bashyizeho iyi serivisi kuko bizera abakiriya babo, bakaba banifuje kuborohereza mu kubona amafaranga yo gukoresha igihe batabasha kugura ikarita ako kanya.

Ati: “MTN Rwanda yizera abakiriya bayo kandi ntitwabatererana igihe bifuza cyangwa bakeneye guhamagara byihutirwa kandi bashobora kwishyura nyuma. Inshuro nyinshi bakenera gushyiramo amafaranga igihe bitaboroheye wenda nijoro, batwaye, ndetse haba iyo bashirirwa barimo kuvugana n’abandi bigeze hagati.  Iyi serivisi rero ni igisubizo ku mufatabuguzi wese wa MTN ushaka amafaranga yo gukoresha.”

Uyu muyobozi akomeza anashimangira ko ubu buryo budahenze ugereranyije n’igiciro cyo gushyiramo ikarita cyane ko iyo ufashe ikigereranyo cy’igihe cyo kujya aho wabasha kugura ikarita, imvune ushobora kugira n’ibindi usanga ubu buryo ari bwiza.

Gukoresha ubu buryo bisaba ko byibuze ubukoresha aba amaze amezi agera kuri atatu akoresha umurongo wa MTN mu buryo buhoraho.

Bitewe n’amafaranga umufatabuguzi yagujije, yishyura hagati y’amafaranga 5 iyo yari yagurijwe 50 n’amafaranga 100 iyo yari yagurijwe 1000.

Uko ibiciro byifashe iyo igurijwe:

 

mtn

Jean Paul IBAMBE 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND