RFL
Kigali

'Huye, amahirwe yo kwakira igikombe cya CHAN ni make cyane kuri mwe': Minisitiri w'Intebe.

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:13/02/2013 12:41
0


Ku munsi w'ejo tariki ya 12.02.2013 ni bwo mu rugendo Nyakubahwa Minisititiri w'Intebe Dr. Pierre Damier HABUMUREMYI akunda gukora asura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu yari yasuye akarere ka Huye kari mu ntara y'amajyepfo, aha hakaba hazwi cyane nko mu mujyi wa Butare.



Umuyobozi w'Akarere arimo avuga bimwe mu byo akarere ayoboye kagezeho anishimira yavuzemo icy’uko akarere ke kishimira  kuba kagiye kuzuza Stade y'Umupira w'amaguru, bikaba binabahesha amahirwe y’uko bashobora kuzakira imikino izabera mu Rwanda mu mwaka w'2016 ya CHAN (African Nations Championship). 

Ariko nk' uko Mayor abitekereza siko bimeze, kuko mu gihe Dr habumuremyi yafataga ijambo yabihakanye.

Yagize ati, " Kugira stade ntago bihagije ngo mwakire imikino ya CHAN, kuko kimwe mubyo CAF isaba ni uko, Umujyi uzakira iyi mikino ugomba kuba ufite byibura ama hotel 4, ari mu rwego rw'inyenyeri 4, none mwe nta Hoteli n'imwe mufite iri muri uru rwego!! Biragoye cyane kugirango muzakire iyi mikino, ndetse n'uwavuga ko nta mahirwe mufite yo kuyakira ntiyaba yibeshye."

Ng’uko uko bimeze ku karere ka Huye, abantu benshi bakunda kwibaza impanvu kadatera imbere ku muvuduko umwe n'utundi turere two mu Rwanda dore ko aka gace mbere ya genocide yakerewe Abatutsi mu mwaka w'1994, kafatwagwa nk'umujyi wa 2, k'umurwa mukuru w'u Rwanda Kigali, kuri ubu ngirango uvuze ko ariko bikimeze waba wibeshye cyane, usibye kuba habamo kaminuza Nkuru y'u Rwanda, usanga nta kindi gikorwa gikomeye wasanga muri uyu mujyi.

Ese mu myaka itatu gusa isigaye muri aka Karere hazaba huzuye, aya ma  Hoteli? ni ikibazo buri wese yakwisubiza.

Iyi mikino ihuza amakipe y'ibihugu muri Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, yatangiye mu mwaka w' 2009 ibera muri Cote d'Ivoire, igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ni cyo cyayegukanye, mu gihe mu mikino yabereye i Kharthoum mu mwaka w'2011 yegukanywe na Tunisia.

CHAN itaha, mu w'2014 izabera mu gihugu cy'Afurika y'epho, gisojwemo AFCON (Africa Cup of Nations), mu gihe CHAN ya 2016 izabera mu Rwanda, Kigali na Gisenyi niyo mijyi 2 yujuje ibyangombwa byo kuba yaberamo iyi mikino.

Wari uziko?

-Dr Pierre Damien HABUMUREMYI afana ISONGA mu Rwanda

-Hanze akaba umukunzi ukomeye wa CHELSEA FC

Jean Luc IMFURAYACU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND