Kigali

Bahisemo kwishimira iyegura rya Papa bambara ubusa

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:12/02/2013 14:17
0


Abagore 8 bo mu ishyaka ry'aba Femen bahisemo kwerekana amabere yabo mu rwego rwo kwishimira iyegura rya Papa Benedigitto wa 16 i Roma.



Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, ibi byabereye i Roma imbere y’urubuga rutagatifu rwitiriwe mutagatifu Petero mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabili tariki ya 12 Gashyantare 2013.

Aba bagore bakaba baseseye mu kivunge cya bamukerarugendo bari berekeje i Roma bashaka kwegera imbere gusa abashinzwe umutekano bakaba babakomye imbere.

Bafite ibiti, aba bagore bakaba bariho basakuza batera hejuru mu rurimi rw’icyongereza  ngo “Pope no more” bishatse kuvuga ngo nta Papa ukundi.

Abayoboke b’idini gaturika bari aho bakaba biyamye aba bagore bababwira ko aha ari ahantu hatagatifu nta mpamvu yo kuhiyambikira ubusa.

Abagore nk’aba bakunze kwigaragambya bambaye ubusa, batangiye gusakara mu mwaka wa 2010 mu bihugu nk’Uburusiya, Ukraine, n’Ubwongerezanone bageze n’i Roma mu mezi ashize bakaba banaherytse gushing ishuli mu Bufaransa ritoza abayoboke babo.

roma

Ng'uko uko abo bagore bari bakamejeje/7s7.be

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND