RFL
Kigali

Real Madrid na Manchester United, umukino utegerejwe na benshi kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:12/02/2013 13:37
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2013, muri Espagne kimwe n'ahandi mu bihugu byo mu burayi haraba hakinwa imikino y'igikombe cy'Ibihugu ku mugabane w'Uburayi. By'umwihariko ikipe ya Manchester ikazakira real Madrid umukino uri kuvugisha abantu menshi.



Umukino wa Manchester United na Real ukaba utegerejwe na benshi kubera uburyo aya makipe yombi akomeye ku isi ndetse anafite abakinnyi b’intarumikwa.

By’umwihariko kandi kuba Umukinnyi wa Real, Christano Ronaldo agiye guhangana na Manchester ikipe yabayemo akanatwara ibikombe byinshi bituma uyu mukino ukomeza gufatwa nk’ukomeye.

Umutoza wa Real Madrid isa n’idahagaze neza muri Shampiyona mu gihugu cya Espagne kuko iri ku mwanya wa Gatatu, amaze iminsi agaragara ku kibuga cya Manchester United  ariko gusuzuma imikinire y’iyi kipe muri ibi bihe.

Uyu mukino kandi ukomeza kuvugwaho kuko Mourinho yahanganye cyane n’ikipe ya Manchester ubwo yatozaga mu gihugu cy’ubwongereza ikipe ya Chelsea, akaba atari ubwa mbere agiye guhangana na Sir Alex Ferguson utoza Man U.

Ese ubona ari iyihe kipe ifite amahirwe yo gutsinda uyu mukino ubanza uzahuza aya makipe?

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND