RURA
Kigali
18.2°C
22:31:54
April 5, 2025

Munyakazi Sadate azaba ari nyiri Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha ?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/04/2025 12:18
2


Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi wa Rayon Sports aherutse kumvikana abwira Mukura VS ko intsinzi baherutse gukura kuri Rayon Sports ari yo ya nyuma ngo umwaka utaha bazihanganira imbonankubone cyane ko ngo azaba ari we nyiri Rayon Sports.



Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuyishyigikira nyuma yo gutsindwa na Mukura Victory Sports igitego 1-0 kuri Stade Amahoro. Yavuze ibi mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga cya Radiyo SK FM kuri uyu wa 01 Mata 2025, asaba abafana gutegura urugendo rwo kuyiherekeza i Rubavu aho izacakirana na Marine FC kuwa Gatandatu tariki 05 Mata 2025.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, by’umwihariko kuri X, Munyakazi Sadate yagaragaje kutishimira iyi ntsinzwi agira ati: “Mukura Victor Sport et Loisir nimwishime shaaa, umunsi nzagaruka ayo musekesha muzayaririsha. Nibuka ko nkiri Perezida wa Rayon Sports iyi Mukura nayinyabitse ibitego 5 kuri Kigali Pele Stadium izuba riva.”

Yongeye gushimira abayobozi n’abakunzi ba Mukura Victor Sports barimo Minisitiri Olivier Nduhungirehe, Ndayisaba Fidèle, na Nayandi Abraham, ababwira ko umwaka utaha bazatakamba kuko Rayon Sports izabasubiza imvura y’ibitego.

Munyakazi yagarutse kandi ku kibazo cy’uko Rayon Sports idakwiye gutsindwa kabiri na Mukura mu mwaka umwe, asaba abakunzi bayo gushyiramo imbaraga kugira ngo ibi bicike burundu. Ati: “Rayon Sports ni ikipe ikomeye, ntabwo twagombye kumenyera gutsindwa n’amakipe mato.”

Ku byavuzwe ko yaba yifuza kongera kuyobora Rayon Sports, Munyakazi yavuze ko atari byo ahubwo yifuza kugura imigabane myinshi muri iyi kipe igihe izaba igiye kugurisha imigabane yayo. Yemeje ko ari uburyo bwo kongera amaboko azafasha ikipe gukomeza gutera imbere.

Yavuze kandi ku bivugwa ko yishyuza Rayon Sports, abihakana yivuye inyuma ati: “Ntabwo nigeze nshyiraho igitutu cyo kwishyuza, nasabye gusa ko tugirana ibiganiro n’ubuyobozi buriho.” Yongeyeho ko umuntu ufitiwe ideni afite uburenganzira bwo kuryishyuza igihe byemewe n’amategeko.

Ku bijyanye no kuba atari mu mwiherero wo mu Akagera cyangwa mu bahawe gukurikirana imikino isigaye ya Rayon Sports, Munyakazi yavuze ko atigeze atumirwa, ariko akizera ko Gacinya Chance Denny, umwe mu bantu bagize uruhare mu gutwara ibikombe bya Rayon Sports, azakora akazi ke neza kuko ari we wari wahawe gutegura umukino wa Mukura.

Ku rukuta rwa X ubwo Munyakazi Sadate yanditse abwira Mukura VS ko igomba kurya iri menge kuko umwaka utaha azayinyabika imvura y’ibitego, hari uwamubajije niba azaba ari we Perezida wa Rayon Sports maze amusubiza ko atazaba Perezida wayo ahubwo azaba ari we nyiri Rayon Sports.

Abakunzi ba Rayon Sports ubanza ahari batanyurwa no kumva izina Sadate Munyakazi mu buyobozi bw’ikipe bihebeye kuko nyuma yo kumva ko azaba ari we nyiri Rayon Sports bashigukiye hejuru basa n’aho batumvishe neza ibyavuzwe.

Gusa nk’uko nyiri ubwite Sadate yabitangaje ko azagura imigabane iruta iy’abandi ubwo Rayon Sports izaba ibaye Kompanyi [Company], koko byashoboka ko yaba nyiri Rayon Sports mu gihe yahiga abandi bashoramari kugura imigabane myinshi muri Rayon Sports.


Abakunzi ba Rayon Sports baherutse gutungurwa n'integuza ya Munyakazi Sadate ko umwaka utaha ari we uzaba ari nyiri Rayon Sports

Sadate Munyakazi akunze kwiheza mu nama y'abacurabwenge bayoboye Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MK2 days ago
    Isuka n'agatebo, isuka n'agatebo.......... Uyu aramutse afashe Rayon, 99,9% by"abafana bayo bahita bayivaho bakareba indi bazajya bifanira.
  • John3 days ago
    Toka shitani. Imana izadukize sadate. Ikintu sadate ashaka muri Rayon ni iki koko? Ko aba Rayon twamweretse ko tutamushaka niba afite amafaranga yazashinze ikipe ye agaha Rayon amahoro? Igihe yahereye atobanga Rayon arashaka gukomeza kuyitobanga. Niba byashobokaga agahabwa akato burundu ntazongere kugira aho ahurira na Rayon.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND