RURA
Kigali

Umusore wari wigize nk'umurwayi wo mu mutwe yafatanywe telefoni ebyiri, ikarita ya ATM, ibyangombwa bya moto n’amarozi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:28/03/2025 11:49
0


Muri Nigeria, muri leta ya Ogun, abaturage baguye mu kantu nyuma y’uko umusore yiyoberanyije akigira umurwayi wo mu mutwe, nyamara akaza gusanganwa ibikoresho bitandukanye birimo telefoni ebyiri, ikarita ya ATM, ibyangombwa bya moto, n’ibindi bikekwa ko ari amarozi.



Nk’uko tubikesha ikinyamakuru News Unplug, uyu musore witwa Tosin Moshood bivugwa ko yagaragaye yitwara nk’umurwayi wo mu mutwe, yambaye nk’abarwayi bo mu mutwe, ari munsi y’ikiraro cya Ijebu Ode mu rukerera rwo ku wa Gatatu, 26 Werurwe 2025.

Ariko ku buryo butangaje, mu igenzura ryakozwe, abapolisi baje kumusaka maze mu buryo butangaje bamusangana telefoni ebyiri imwe ya Samsung S9 ultra, indi ari iya itel, inyandiko y'ibyangombwa bya moto biri mu mazina ya Bwana Biliaminu Tukur, ikarita ya ATM, n’ibindi bikekwa ko ari amarozi.

 

Uyu ukekwaho icyaha yajyanywe mu kigo cy’abashinzwe kugenzura umutekano w’amashyamba bo muri Nijeriya, giherereye ahitwa i Atiba, nyuma yimurirwa mu gipolisi cya Nijeriya, ishami rya Odogbolu, ni mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane byinshi kuri uyu musore ndetse anakurikiranwe hakurirkijwe amategeko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND