Kenya agahinda ni kose nyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 22 wigaga muri Kaminuza ya Chuka, aho yakubiswe na ba nyirarume kugeza apfuye. Polisi ikaba yatangiye iperereza ku rupfu rwe ndetse abamukubise na nyina bakaba bari gushakishwa.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Citizen Digital, ivuga ko ibi
byabereye muri Kenya mu gace ka Nyakono, mu majyaruguru ya Mugirango. Bivugwa
ko uyu musore yishwe na ba nyirarume aho ngo bari bari kumukosora, aho yari
yarirukanwe muri Kaminuza ya Chuka azira kunywa no gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Umubyeyi w’uyu musore, Teresa Mogaka, ngo yitabaje abavandimwe be kugira ngo bamufashe gukosora umwana we no kumutoza ikinyabupfura.Bamuhambiriye amaboko n'amaguru baramukubita ubudahagarara, kugeza apfuye.
Amaze gupfa bamuhinduriye imyenda, bamuryamisha mu buriri bwe, maze bamutera imiti ikura ururondwe ku nka kugira ngo bahishe ibimenyetso. Biravugwa ko, bakimara gukora ibi bahise bahunga.
Umuyobozi wungirije wa polisi, Joseph Masese, yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera ufite ibikomere byinshi ndetse byaturutse ku nkoni yakubiswe, kandi ko aba bose bagize uruhare mu rupfu rwe nubwo bahunze ariko ko bagishakishwa.
TANGA IGITECYEREZO