RURA
Kigali

U Rwanda rugiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Uburenganzira bw’Abaguzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/03/2025 17:53
0


U Rwanda ruzifatanya n’Isi yose muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera uburenganzira bw’umuguzi. Ni Umunsi ngarukamwaka uba kuwa 15 Werurwe buri Mwaka.



U Rwanda binyunze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi-RICA hategurwa ibikorwa bitandukanye mu kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga bigendeye ku nsanganyamatsiko y’uwo munsi. 

Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera umuguzi, uzizihizwa ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abaguzi mu kubungabunga ibidukikije”.

Iyi nsanganyamatsiko ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri mbere/NST2 ndetse n’icyerecyezo cya 2050, kigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubahiriza ubuziranenge bw’ibidukikije.

Mu rwego rwo kwitegura uwo munsi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Ibidukikije (MoE), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA), Ishyirahamwe ry’Ibigo ry’Imali iciriritse mu Rwanda (AMIR), Umuryango uharanira uburenganzira bw’Umuguzi mu Rwanda (ADECOR), Save Environment Initiative, We Do Green, na Rwanda Climate Change Development Network ( RCCD) bateguye kandi bashyira mubikorwa ibikorwa by’ubukangurambaga muri uku kwezi kwahariwe uburenganzira bw’umuguzi mu gihugu.

Mu gihe isi yose yizihiza uyu munsi ku itariki ya 15 Werurwe, u Rwanda rwemeje ko uku kwezi kose kwa Werurwe 2025 ari Ukwezi kwahariwe uburenganzira bw’Umuguzi aho ibikorwa bitandukanye biri gukorwa mu rwego rwo gukangurira abaguzi uburenganzira bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije.

Ibi bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye muri Vision 2050, gahunda ya Guverinoma y’igihe kirekire y’iterambere ry’u Rwanda, igamije kuzamura ubukungu ariko hanitawe ku kurengera ibidukikije.

Mu gihe insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Uburenganzira bw’Umuguzi ishingiye ku gukangurira abaguzi kurengera ibidukikije birinda gukoresha ibikoresho byangiza ibidukikije (urugero: palasitike, amasashi, ndetse n’ibindi bikoresho cyangwa imyanda bitabora, ndetse n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge nk’imiti ikoreshwa mu buhinzi kuko yangiza ubutaka).

U Rwanda rugamije gushishikariza abaguzi, abacuruzi, ibigo by’ubucuruzi, n’abafata ibyemezo gukomeza kugira uruhare mu kwimakaza uburyo bwo kugura no gukoresha ibikoresho bitangiza ibidukije kandi biramba.

Mu gukomeza guteza imbere uburyo bw’imibereho irambye, u Rwanda rushyigikiye ibikorwa by’iterambere ry’imari ibungabunga ibidukikije (Green finance), ubuhinzi burengera ibidukikije (eco-friendly agriculture), ndetse n’amategeko nka politiki yo guca palasitike ikoreshwa inshuro imwe, byose bigamije gushishikariza abaguzi n’abacuruzi kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.


Ibikorwa biri gukorwa muri uku kwezi kwahariwe uburenganzira bw’umuguzi

Mu rwego rwo gushishikariza abaguzi kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, muri uku kwezi hari gukorwa ibikorwa birimo: 

• Gukangurira abaguzi kugabanya ikoreshwa rya palasitike, ndetse n’ibikoresho byangiza ikirere, guhitamo ibikoresho bikoresha ingufu nke, gushyigikira ubucuruzi kurengera ibidukikije, no gusobanura amategeko arengera ibidukikije.

• Gukangurira ibigo by’ubucuruzi kwinjiza muri gahunda zabyo ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije.

• Gukora ubukangurambaga mu itangazamakuru no mu baturage, gutanga imfashanyigisho zifashishwa mu gukwirakwiza ubutumwa.

• Gukora ibiganiro mu baturage hagamijwe kwigisha ku burenganzira bw’umuguzi no kurengera ibidukikije.   

• Gutegura irushanwa rya gatanu ry’inyandiko z’abanyeshuri (Student Essay Contest) rigamije gukomeza kuzamura ubumenyi mu banyeshuli kubijyanye n’uburenganzira bw’umuguzi.


Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwezi kwahariwe uburenganzira bw’umuguzi:

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciritse mu Rwanda (AMIR), Kwikiriza Jackson yavuze ko ubukangurambaga bw’uyu mwaka bwibanze ku burenganzira bw’abaguzi mu bijyanye n’imari, by’umwihariko mu buryo bwo kubona serivisi z’imari zitabangamira ibidukikije. 

Yagize ati “Binyuze mu mushinga wa SERVE uterwa inkunga na MasterCard Foundation ugamije guhanga imirimo mu rubyiruko ruri mu bikorwa by’uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi bw’urusenda, inyanya, imiteja n’ubworozi bw’inkoko. Twafatanyije n’ibigo by’imari iciritse mu gukangurira abahinzi, aborozi n’abandi baturage ku burenganzira bwabo mu bijyanye na serivisi n’Imari, tunabashishikariza kumenya uko ubuhinzi n’ubworozi bujyana no kurengera ibidukikije.”

Uwamariya Claudine muri RICA, yagaragaje ko uburenganzira bw’umuguzi bushingiye ku Itegeko ryo mu 2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi.

Yavuze ko uburenganzira bw’umuguzi burimo kubona amakuru yuzuye ku bicuruzwa, guhabwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, guhabwa ibiro byuzuye kubicuruzwa aguze, kumenya ibiciro kuri buri gicuruzwa agiye kugura, guhabwa inyemezabuguzi, no guhabwa serivisi inoze.

Yagize ati “Kurengera uburenganzira bw’umuguzi ntibigirira inyungu gusa abaguzi, ahubwo binagira uruhare mu iterambere rirambye binyuze mu kwimakaza ubucuruzi butabogamye, kugabanya ingaruka mbi ku bidukikije no guteza imbere ubukungu bw’igihe kirekire nkuko biteganywa muri gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu iri imbere/NST2 ndetse n’icyerekezo cyirekire 2050.”

Uwamariya yavuze ko mu kwezi kwahariwe umuguzi, abacuruzi bakangurirwa inshingano zabo zo gukora ubucuruzi bwubahirije amategeko bubahiriza uburenganzira bw’umuguzi, ndetse birinda gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kuko harimo ibyangiza ibidukikije birimo nko gucuruza amasashe atemewe. Abaguzi bazasobanurirwa uburenganzira bwabo ndetse bakangurirwe kwirinda kugura ibicuruzwa byangiza ibidukikije ndetse n’ibikoresho bapfunyikamo (Packing materials).

Yasoje agira ati “Abaguzi bafite uruhare runini mu kurengera ibidukikije ari nayo mpamvu muri ubu bukangurambaga abaguzi bazakangurirwa uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ADECOR, Damien Ndizeye yavuze ko u Rwanda rushyira imbere ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaguzi, ibigo by’ubucuruzi n’abafata ibyemezo uburyo bwo kugira imyitwarire iboneye irengera ibidukikije,

Yagize ati “Ubusanzwe abantu batekereza ko kurengera ibidukikije ari inshingano za Leta n’inganda, nyamara buri muntu afite uruhare mu kugera kuri iyo ntego. Ubutumwa bw’uku kwezi buratwibutsa ko buri cyemezo dufata, n’iyo cyaba gito, gishobora kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ku nyungu z’abazadukomokaho.”


Ubufatanye mu gushyira mu bikorwa ukwezi kwahariwe umugizi

Ibyo byose bizagerwaho binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo: Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Ibidukikije (MoE), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, Ishyirahamwe ry’Ibigo ry’Imali iciriritse mu Rwanda (AMIR), Umuryango uharanira uburenganzira bw’Umuguzi mu Rwanda (ADECOR), Save Environment Initiative, We Do Green, na Rwanda Climate Change Development Network ( RCCD).  

Uku kwezi kw’Uburenganzira bw’Umuguzi kwitezweho guha abantu ubumenyi n’ibikoresho byabafasha gufata ibyemezo biboneye, bikajyana n’icyerekezo cy’igihugu cyo kugera ku iterambere rirambye rishingiye ku kurengera ibidukikije.

Kugeza ubu mu Rwanda hari imiryango Nyarwanda ibiri iharanira uburenganzira bw’abaguzi, irimo Rwanda Consumer’s Protection Organization (ADECOR) yatangiye mu 2018 na Africa Centre for Competition, Consumer Protection and Intellectual Property Policy (ACCIP Rwanda), ikigo cyibanda ku bushakashatsi ku burenganzira bw’abaguzi, ihiganwa mu bucuruzi ndetse n’umutungo bwite mu by’ubwenge cyatangiye mu 2019.

Umuguzi afite uburenganzira bukurikira:

Guhabwa amakuru yuzuye kugicuruzwa cg serivise;

Guhabwa igicuruzwa cyujuje ubuziranenge (urugero: kuba igicuruzwa

kitararangije igihe, Kuba igicuruzwa kitarangiritse, n’ibindi);

Kumuha ibicuruzwa byujuje ibipimo (ibiro bihwanye nibyo yaguze);

Kugenzura Imitere n’imikorere y’icyo ashaka kugura;

Kumutega amatwi;

Kumwereka ibiciro kuri buri gicuruzwa akeneye;

Guhabwa inyemezabuguzi;

Kwakirwa neza;

Umucuruzi afite inshingano zikurikira:

Kumanika Ibiciro by’ibicuruzwa n’ibya serivise aho bigaragarira Abaguzi bose;

Gucuruza ibyujuje ibipimo;

Gucuruza ibyujuje ubuziranenge;

Guha Umuguzi amakuru y’ukuri akeneye ku gicuruzwa ndetse na Serivise;

Kwita ku isuku y’ibicuruzwa n’iyaho ukorera;

Gutanga inyemezabwishyu yuzuye;

Uhereye ibumoso: Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyabihu, Bwana Simpenzwe Pascal; Hakizimana Java wari uhagarariye Umuryango uharanira uburenganzira bw’Umuguzi mu Rwanda (ADECOR), Philipe Murangira, Umukozi ushinzwe ibijyanye no gucunga amahiganwa ku isoko muri RICA, Habyarimana wo mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, Ishyirahamwe ry’Ibigo ry’Imali iciriritse mu Rwanda (AMIR), ndetse na Emmanuel Nsengiyumva, Umukozi Ushinzwe Iterambere ry’umurimo mu Karere ka Nyabihu
U Rwanda ruzifatanya n’Isi yose muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera uburenganzira bw’umuguzi
 

Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera umuguzi, uzizihizwa ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abaguzi mu kubungabunga ibidukikije”

Mu rwego rwo gushishikariza abaguzi kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, muri uku kwezi hari gukorwa ibikorwa binyuranye
Ubukangurambaga bw’uyu mwaka bwibanze ku burenganzira bw’abaguzi mu bijyanye n’imari, by’umwihariko mu buryo bwo kubona serivisi z’imari zitabangamira ibidukikije 

Uburenganzira bw’umuguzi bushingiye ku Itegeko ryo mu 2012 rigenga ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND