Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Californiya, impaka n’imvururu zazamuwe n’urupfu rw’umugore w’imyaka 62, wapfiriye muri gereza, aho yari yagiye gusura umugabo we ufungiye icyaha cyo kwica. Abantu benshi cyane cyane umwana w’uyu mukecuru barashinja abacungagereza kugira uburangare.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Los Angeles Times ivuga ko Stephanie Dowels yari yagiye gusura umugabo we muri gereza ya Mule Creek Region Prison, iri mu majyaruguru ya leta ya Californiya, aho yaje no kwicirwa.
Abacungagereza ntibigeze baza kugenzura uko isura ryagendaga ngo kuko byari ibintu by’abantu babiri ku giti cyabo, bakaba rero bari babahaye agahenge ngo baganire.
Nyamara nyuma ho gato, uyu mugabo wari usanzwe afunze, David Brison yaje kubwira abacungagereza ko umugore we yitabye Imana. Icyakora sherifu mukuru yemeje ko iki kibazo ari icy’ubwicanyi, avuga ko Stephanie atapfuye urupfu rusanzwe ahubwo yishwe.
Ni mu gihe umuhungu w'uyu mukecuru, Armand Torres, yavuze ko amakosa yose ari ay’abacungagereza kandi ko atumva uburyo umwicanyi wahamwe n'icyaha yemererwa gusurwa nta bugenzuzi.
Ati: "Ni gute bashobora kureka ibi bikabaho? Simbyumva.
Mama yari yasigaye wenyine, adashobora kubona umufasha mu gihe habayeho ikibazo.
Turashaka kumenya impamvu isurwa ritagenzuwe nk’ibisanzwe, kuko amateka y’uyu
mugabo ntamwemerera gusurwa hadakozwe igenzura.”
Ishami rya Californiya rishinzwe kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abahamwe n’ibyaha (CDCR) ryasobanuye ko gusurana hagati y’abagize imiryango bifatwa nk'iby’icyubahiro cyane, kandi ko hari ibisabwa imfungwa zigomba kuba zujuje kugira ngo zemererwe gusurwa mu bwisanzure.
CDCR yavuze ko abagororwa bagaragaza imyitwarire myiza, bemerewe gusurwa mu ibanga, bagahabwa agahenge bo n’ababasuye kugira ngo baganire bisanzuye. Iri shami kandi ryemeza ko ibi bigamije gufasha imiryango kongera kwiyunga no gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’ibiba byarabaye.
Brison yakatiwe igifungo cya burundu azira kwica abagabo bane mu 1993. Abaturage benshi bagiye basangiza ku mbuga nkoranyambaga zabo ubutumwa banenga aba bacungagereza, bavuga ko umuntu wenyine wakwemererwa gusurwa mu ibanga yahawe agahenge, ari wa wundi utarakoze ibyaha by’ubwicanyi n’urugomo.
Ni mu gihe hari n’abibaza impamvu uyu mugore we yemeye ko abacungagereza bamusigana n’uyu mugabo bonyine kandi yari asanzwe azi ibyaha umugabo we yakoze.
Bivugwa ko ngo Atari ubwa mbere yari amusuye muri ubu buryo,
ndetse ko umuhungu we yari yaramwihanangirije amubuza kuzongera. Nyamara iyi nshuro
yarangiye nabi.
TANGA IGITECYEREZO