Kristina Khorram, Umuyobozi Mukuru wa Sean Combs, yatanze itangazo rikomeye, ahakana yivuye inyuma ibyaha bimushinja kugira uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagejeje P Diddy muri Gereza.
Mu itangazo rye yagejeje kuri Rolling Stone, Khorram yavuze ko ibyo birego ari "ibiteye inkeke kandi bidashobora kwihanganirwa," ashimangira ko "nta na rimwe yigeze yihanganira cyangwa ngo afashe mu bikorwa by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku muntu uwo ari we wese."
Sean Combs, uzwi ku mazina nka P. Diddy, Diddy, cyangwa Puff Daddy, ni umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip-Hop, umushoramari, umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umuproducer. Yavutse ku wa 4 Ugushyingo 1969 muri New York City, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yamamaye cyane mu myaka ya 1990 ubwo yashingaga inzu itunganya umuziki ya Bad Boy Records, yakoreyemo abahanzi bakomeye nka The Notorious B.I.G., Faith Evans na 112. Indirimbo ze zamenyekanye cyane zirimo "I'll Be Missing You", "Bad Boy for Life" na "Coming Home".
Uretse umuziki, Diddy ni umushoramari ukomeye ufite ibikorwa birimo Cîroc Vodka izwi cyane mu binyobwa bisembuye, Sean John (ikirango cy’imyenda y’abakire), na Revolt TV (televiziyo yibanda ku muziki n’imyidagaduro). Yegukanye ibihembo byinshi birimo Grammy Awards kubera umusanzu we ukomeye mu muziki.
Nubwo Sean Combs ubwe ataragira icyo atangaza ku mugaragaro ku birego bishinja umuyobozi we mukuru, abasesenguzi mu by’imyidagaduro bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku isura ye no ku bikorwa bye by’ubucuruzi.
Mu gihe iperereza rikomeje, abakurikiranira hafi iby’uru ruganda barasaba ko ubutabera bwubahirizwa ku mpande zombi kandi ukuri kujya ahagaragara nta kubogama. Sean Combs, umwe mu bantu bakize cyane mu ruganda rwa muzika rwa Amerika, akomeje gukurikiranwa cyane ku byerekeye iyi dosiye ikomeje guteza impaka.
TANGA IGITECYEREZO