Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ryatangiye gukurikirana ikibazo cya Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, wumvikanye asaba myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq, kwitsindisha ku mukino wa Kiyovu Sports.
FERWAFA yabitangaje ibinyujije mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Iri tangazo rigira riti: "FERWAFA iramenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru ko nyuma yo kumva amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru yumvikanamo ikiganiro cyo kuri telephone hagati y'umutoza wungirije wa Muhazi United FC, Mugiraneza Jean Baptiste n'umukinnyi w'ikipe ya Musanze FC Bakaki Shafiq iki kibazo cyashyikirijwe Komisiyo Ngengamyitwarire kugira ngo igikurikirane hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA".
Rivuga ko imyanzuro y'urwo rwego izatangwa mu gihe gikwiye.
Ibi bije nyuma y’uko Migi yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Muhazi United FC kuko na bwo bwavuze ko buri kumukoraho iperereza kugira ngo harebwe niba amajwi ari aye koko ubundi hafatwe indi myanzuro.
Ibi byose byasembuwe n'amajwi yagiye hanze ashobora kuba ari aya Jean-Baptiste Mugiraneza asaba Shafiq Bakaki myugariro wa Musanze FC ko yamufasha Kiyovu Sports ikabona amanota 3 ko nawe umwaka utaha azamutwara muri Kiyovu Sports.
Byarangiye umugambi we utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 byanabonetse kare. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.
Itangazo rya FERWAFA
TANGA IGITECYEREZO