Uko ifaranga ryo kuri murandasi rishyirwa imbere, ni na ko abitwa ‘Crypto Scams’ bakomeje kwiyongera bituma abatari bamenya imikorere y’ubucuruzi bw’amafaranga yo kuri murandasi bagira ubwoba bwo kwinjira mu Isi nshya.
Urebye
neza, umubare munini w’abashatse kugendana n’igihe bagashora mu ifaranga ryo
kuri murandasi, barahombye ndetse baramburwa kandi bari barijejwe inyungu hari
n’abandi bazibonye.
Ibi
bituma abantu bamwe na bamwe batizera aya mafaranga akoreshwa ku murandasi nka
Bitcoin, BNB, USDT … batayizera kandi ari isoko y’ubukungu bwa none ndetse no
mu bihe bizaza.
Dore
uburyo abantu bakoresha mu gushuka abantu bakabarya amafaranga
Abantu benshi bashora amafaranga yabo mu mishinga ya crypto bafite icyizere cyo kunguka vuba. Ariko bamwe barabeshywa, bagashorwa mu buryo bw’amafaranga bwateguwe nabi cyangwa se bwubakiye ku kureshya gusa. Ibimenyetso bikunze kugaragara muri izi scams ni:
Kukwizeza
inyungu zidasanzwe: Urugero “Shora $1000 uzabona $5000 mu cyumweru!” nta kindi
kintu na kimwe ukoze.
Kugusaba
gutanga amafaranga mbere: Aha nyiri ukukwinjiza mu mushinga we, akubwira ko
ugomba kwishyura mbere kugira ngo ubone inyungu.
Kutagira
amakuru afatika: Ikindi kizakubwira aba bantu, ni uko nta website ifite
icyicaro kizwi cyangwa nta muntu uzwi ushyigikira uwo mushinga.
Kugusaba
gutumira abandi: Niba wishyurwa kubera gutumira abandi aho gukorera inyungu ku
ishoramari, ushobora kuba uri muri scam (Abatekamutwe).
Dore
amwe mu mayeri aba batekamutwe bakoresha kugira ngo bareshye abantu
a) Ponzi
& Pyramid Schemes (Uburyo bwo kubanza kureshya abantu bakabaha udufaranga
ducye): Ni uburyo bw’uburiganya aho amafaranga yishyurwa abashoye mbere ava ku
bashya binjiye ahanini usanga nta bicuruzwa bafite ahubwo bahemba aba mbere
amafaranga bakuye mu bantu bashya.
b) Fake
Investment Platforms (Imbuga zo gushoraho zitizewe): Websites cyangwa apps
zigira ngo ni izo gushora amafaranga mu crypto, nyamara ziba ari impimbano. Aha
izi mbuga zikwemerera kubona inyungu ku ikubitiro, ariko nyuma amafaranga yawe akabura
ndetse akenshi nazo zigahita zibura.
c) Phishing
Scams (Kohereza ubutumwa bwa hato na hano bubeshya): Ubu ni uburyo benshi
baharaye aho bakoherereza ubutumwa haba kuri email bukwereka uko konti yawe
ihagaze cyangwa se ibyayikoreweho n’andi makuru mashya.
d) Rug
Pull Scams (Gutera abantu ubwoba ngo bagure inyungu nini itabacika): Aha iyo aba
batekamutwe bashaka kwambura abantu benshi kandi amafaranga menshi, bashyiraho
abantu iterabwoba ko utagura cyangwa se udatanga amafaranga atabona inyungu
ndetse yewe mu gihe cya mbere bakaba bayatanga hanyuma mu kindi gihe
gikurikiye, bagahita bakuramo akabo karenge.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo, hari uburyo
butandukanye wakwirinda ko ucucurwa utwawe mu gihe washoye ku mbuga zicuruza
amafaranga cyangwa se hari aho washoye kugira ngo ubone inyungu.
Icya
mbere ukwiye kwibaza ‘Umuntu unyifuriza inyungu nyinshi, dupfana iki?’ ukwiye
kwibuka ko buri wese akeneye inyungu hanyuma ukagereranya akazi uzakora n’ako
uzahemberwa iyo nyungu, ukareba niba bingana.
Menya
neza ibigo bikora crypto: Ibi byagufasha mu gushora amafaranga yawe ahantu
hizewe n’abandi basanzwe bashora aho kwigira umuvumbuzi ko ubonye ahazava
inyungu nyinshi.
Irinde
gutanga amakuru yawe bwite: Ijambobanga rikwiye guhora ari iryawe kandi
ukirinda guhuza konti yawe y’amafaranga n’imbuga izo arizo zose ubonye kuko
bashobora kukwiba banyuze ku rubug rwawe bakinjirira konti zawe.
Cryptocurrency
(Amafarnga yo kuri murandasi) ashobora kugirira abantu akamaro, ariko nanone
abatekamutwe bariyongereye muri iki gihe. Ntabwo umuntu akwiye gushingira ku
nyungu gusa ahubwo ni byiza kwirinda amayeri yo gushukwa, kugira ngo amafaranga
yawe atazaburira mu mitego y’abatekamutwe.
TANGA IGITECYEREZO