Manishimwe Djabel na Ishimwe Pierre batangaje ko ari ibyishimo nyuma y'uko bongeye guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, bataraherukaga guhamagarwa.
Amavubi akomeje imyitozo yitegura imikino ibiri afitanye na Nigeria tariki ya 21 Werurwe ndetse na Lesotho tariki ya 25 Werurwe muri Stade Amahoro mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Ubwo iyi kipe y'igihugu yahamagarwaga hari abakinnyi bongeye guhamagarwa nyuma y'igihe kinini batabiherukaga.
Manishimwe Djabel uri muri abo yavuze ko ari ibintu bishimishije ndetse anavuga ako aho akina muri Iraq ibintu bimeze neza.
Ati: "Muri rusange ni ibintu byanshimishije kuko umukinnyi uwo ariwe wese aba yifuza kuba yahagararira igihugu cye mu marushanwa mpuzamuhanga rero kugaruka ni ibintu nakiroye neza. Muri Iraq ubuzima bumeze neza shampiyona irakomeye ubuzima ni bwiza".
Yavuze nta bintu byinshi byahindutse mu ikipe y'Igihugu ugereranyije n'igihe yayiherukagamo gusa ko isigaye iri umuryango ugereranyije na mbere.
Ati: "Muri rusange nta bintu byinshi byahindutse ariko urabona ko abakinnyi bahari ubungubu hari abashya bagiye biyongeramo ariko ari ikintu cyiza baremye urabona basigaye baba ari umuryango nicyo kintyu mbona cyahindutse.
Ku bijyanye no kunyakira banyakiriye neza kuko ni abantu dusanzwe tumenyeranye, abakinnyi benshi twagiye dukinana mu makipe atandukanye ndetse no mu ikipe y’igihugu".
Djabel yavuze ko ikipe y'igihugu yamuhamagaye kugira ngo afatanye na bagenzi be batange umusaruro ndetse anashishikariza abafana kuzajya kubaba inyuma.
Ati: "Niyo mpamvu umutoza yampamagaye kugira ngo mfatanye na bagenzi banjye dutange umusaruro. Urabona ikipe y’igihugu imaze kuba umuryango n’abafana nibadushyigikira bakabasha kubana natwe nkeka ko ikipe yose twakina kandi tukayitsinda yaba Nigeria yaba na Lesotho".
Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre nawe utaherukaga mu ikipe y'Igihugu yavuze ko ari ibyishimo, avuga ko hari ibyo yasanze byarahindutse ndetse anashishikariza abafana kuzajya kubashyigikira.
Yagize ati: "Ni ibyishimo narinkumbuye Amavubi, narinkumbuye ikipe y’igihugu ndashima Imana rero ko nongeye kuyigarukamo.
Turi kubaho neza muri rusange haba mu myitozo urabonako umutoza uhari atanga imyitozo myiza umutoza nyine mpuzamahanga. Ubwo ni muri rusange hanze y’ikibuga ibintu bimeze neza nta kibazo gihari.
Ibintu byinshi byarahindutse haba mu buryo twari tubayeho. Icyo nasaba Abanyarwanda ni ukuza gukurikira umukino iyo ikipe y’igihugu iri gukina ni nk'aho aribo baba bari gukina, iyo dusatiriye ni u Rwanda ruba rusatiriye, ndabasaba rero bakadufasha muri rusange ndizera ko tuzabaha ibyishimo".
Myugariro wa Mukura VS, Uwumukiza Obed wagiye mu ikipe y'Igihugu gusimbura Byiringiro Gilbert wa APR FC wasanganwe ikibazo cy'imvune nawe yavuze ko ari ibyishimo kuba yarahamagawe bwa mbere.
Ati: "Ni iby’agaciro guhamagarwa n’ikipe y’igihugu byaranshimishije cyane ni ibintu umukinnyi wese akora aharanira. Abandi bakinnyi nasanze bameze neza banyakiriye neza ni bakuru banjye benshi usanga n’ubundi basanzwe bagukurikirana".
Yavuze ko hari itandukaniro riba riri hagati y'ikipe y'igihugu na club ndetse nawe ashishikariza Abanyarwanda kuzajya kubashyigikira ari benshi.
Manishimwe Djabel yagarutse mu ikipe y'Igihugu nyuma y'igihe kinini adahamagarwa
Ishimwe Pierre avuga ko ari ibyishimo nyuma yo gusubira mu ikipe y'Igihugu
TANGA IGITECYEREZO