The South African Revenue Service (SARS) yatanze ikirego mu rukiko ruherereye mu mujyi wa Johannesburg bashinja rwiyemezamirimo Zari Hassan kubwo kwanga kwishyura imisoro ku mafaranga yinjije.
Iki kigo cy’imisoro n’amahoro cyari cyahaye Zari itariki ntarengwa ya 9 Kanama 2024 ariko irangira uyu mugore ntacyo yari yibwira kugeza n’ubu.
Zari
Hassan arishyuzwa imisoro ya Miliyoni 3R (236,887,620 Frw) kongeraho Miliyoni
2.1R z’ubukererwe hanyuma yose akagera kuri Miliyoni 5R (394,812,700 Frw).
Kugeza
aka kanya, Zari Hassan yahawe iminsi 10 yo kuba yamaze kwishyura aya mafaranga
yose yishyuzwa cyangwa se hagakurikizwa amategeko akaryozwa icyaha cyo
kunyereza imisoro.
Mu
gihugu cya Afurika y’Epfo, Zari Hassana ahafite imishinga myinshi ahakorera
harimo Brooklyn City College (BCC), Cosmetics Shop, Real Estate Investments, …
Zari Hassan arashinjwa kwanga kwishyura imisoro akaba yahawe iminsi 10 yo kuba yamaze kwishyura
Zari Hassan asanzwe afite imishinga myinshi akorera mu gihugu cya Afurika y'Epfo
TANGA IGITECYEREZO