RIB yatangaje ko yafunze Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo muri uwo Murenge, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.
RIB irashimira abaturarwanda bamaze kwumva ububi bwo guhishira ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abishora muri icyo cyaha bagezwe imbere y’ubutabera.
RIB ikomeza kwibutsa abapiganira amasoko bose kutagwa mu mutego w'ababaka indonke ahubwo bajya batanga amakuru kuribo ku gihe.
TANGA IGITECYEREZO