Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Senegal na Al Nassr,Sadio Mane n'umugore we Aisha Tamba arusha imyaka 13, bibarutse imfura yabo y'umukobwa nyuma y'amezi 14 bakoze ubukwe.
Mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2024, nibwo aba bombi bakoze ubukwe bwabereye mu murwa mukuru wa Senegal i Dakar mu ibanga rikomeye gusa nyuma biza kumenyekana.
Nyuma y'amezi 14 Sadio Mane abaye umugabo wa Aisha Tamba Arusha imyaka 13 mu buryo bwemewe n'amategeko ndetse n'imbere y'Imana, bibarutse imfura yabo ya mbere muri iki Cyumweru.
Mu mukino ikipe ya Al Nassr iheruka gutsindamo Al-Kholood ibitego 3-1 ,uyu mukinnyi akaba ariwe watsinze igitego cya kabiri yacyishimiye ameze nk'uteruye umwana.
Nyuma yaho iyi kipe yo muri shampiyona ya Arabia Saudite yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo ifoto arimo aracyishimira maze ivuga ko ari igitego cy'umwamikazi wavutse.
Ntabwo ari ibi gusa kuko Al Nassr yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo amashusho ya Sadio Mane agiye mu myitozo maze ikayaherekesha amagambo amwifuriza umugisha ku riwe no ku muryango we kubwo kwibaruka imfura yabo.
Uyu mwana w'umukobwa uyu mukinnyi n'umugore we bamwise Aissata. Sadio Mane Mane w'imyaka 32 yashatse Aisha Tamba afite imyaka 18 gusa kuri ubu afite 19 ndetse yari akiri umunyeshuri mu yisumbuye gusa ubu yarangije kwiga.
Sadio Mane wishimiye igitego aha ikaze imfura ye
Sadio Mane na Aisha Tamba bibarutse imfura yabo
TANGA IGITECYEREZO