RURA
Kigali

Erling Haaland yakuyeho agahigo ka Alan Shearer

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/03/2025 10:04
0


Erling Haaland yongeye gukora amateka muri Premier League nyuma yo kugira uruhare mu gitego cya 100 (ibitego n’imipira ivamo ibitego) mu mukino Manchester City yanganyijemo na Brighton ibitego 2-2 ejo ku wa Gatandatu.



Iki gikorwa cy’akataraboneka yagikoze mu mikino 94 gusa, aba umukinnyi wa mbere ubigezeho mu gihe gito.

Mbere y’uko Haaland akora ibi, Alan Shearer ni we wari ufite aka gahigo, akaba yari yabigezeho nyuma y’imikino 100. Haaland, waje muri Manchester City avuye muri Borussia Dortmund mu 2022, na Shearer ni bo bakinnyi bonyine babashije kugira uru ruhare rw’ibitego 100 mu myaka itatu ya mbere bakina muri Premier League.

Abandi bakinnyi b’ibihangange bagiye bagera kuri uru rwego, ariko mu myaka myinshi kurusha Haaland. Sergio Aguero, Thierry Henry, Jimmy Floyd Hasselbaink, Les Ferdinand na Matt Le Tissier babigezeho mu mwaka wa kane. Mohamed Salah, Eric Cantona na Andy Cole babigezeho nyuma y’imyaka itanu, naho Harry Kane abigeraho nyuma y’imyaka itandatu.

Mu ruhare rwe rw’ibitego 100, Haaland yatsinze ibitego 84 anatanga imipira 16 yavuyemo ibitego. Muri aba bakinnyi bose, Harry Kane ni we wenyine  watanze imipira mike kurusha Haaland ubwo yageraga kuri uru rwego, kuko yari afite imipira 13 gusa yatanze ikavamo ibindi bitego. Ku rundi ruhande, Cantona wakiniye Leeds na Manchester United yari afite assists 42, mu gihe Matt Le Tissier yari afite 38.

Haaland yatwaye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Premier League mu myaka ye bibiri bya mbere muri Manchester City. Ariko muri uyu mwaka w’imikino, amaze gutsinda ibitego 20 mu mikino 27, akaba arushwa ibitego 7 na Mohamed Salah wa Liverpool, ufite ibitego 27 n’imipira 17 yavuyemo ibitego, mu gihe Haaland afite assists 3 gusa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Haaland yari yatsinze ibitego 10 mu mikino 5 ya mbere, aba umukinnyi wa mbere ubigezeho kuva Pongo Waring wa Aston Villa mu 1930 yabigeraho. Uyu mwaka, Haaland abona igitego cyangwa assist buri minota 103 muri Premier League, mu gihe umwaka we wa mbere yabigeragaho buri minota 63, naho umwaka ushize bikaba buri minota 80.

Amakipe yahiriye Haaland kurusha andi ni Manchester United, kuko yayitsinze ibitego 6 anatanga assists 3 mu mikino 5. Mu mikino 6 yakinnye na West Ham, yayitsinze ibitego 9 nta assists atanze. Afite ibitego 8 mu mikino 5 yakinnye na Wolves, ibitego 6 mu mikino 4 yakinnye na Crystal Palace, ndetse na Brighton na Fulham zabonye ibitego 6 mu mikino 5.

Erling Haaland yakoze agahigo ko kuzuza uruhare rw'ibitego 100 mu gihe gito

Haaland niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri English Premier League mu myaka ibiri ishyize

Alan Shealer agahigo ke kari gafitwe na Erling Haaland






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND