Umugabo wo mu gace ka St. Louis, muri Leta ya Missouri yashikirijwe inkiko azira kurasa umutoza watozaga umwana we amushinja ko atamuhaga umwanya uhagije wo gukina mu kibuga.
Inkuru y’iraswa ry’umutoza w’umupira w’amaguru mu mujyi wa St. Louis,
muri Leta ya Missouri, yateye benshi ubwoba, nyuma y’uko umubyeyi arakajwe
n’umwanya muto umuhungu we yahawe mu kibuga.
Daryl B. Clemmons, w’imyaka 45, yahamijwe ibyaha byo kugirira umuntu nabi
no gukoresha intwaro mu buryo butemewe, nyuma yo kurasa amasasu atanu umutoza
Shaquille Latimore w’imyaka 34. Ibi byabaye tariki 10 Ukwakira 2023, ubwo bari
mu myitozo y’ikipe y’abana ya City Rec Legends Football League, mu gace ka Kingsway
West.
Amakuru atangwa n’ubushinjacyaha, agaragaza ko Clemmons n’umutoza Latimore
bari bafite imbunda bombi mu gihe cy’impaka. Gusa Latimore yahaye intwaro ye
inshuti ye, avuga ko bagomba gukemura ikibazo bakoresheje amaboko bakarwana.
Icyo gihe, Clemmons yahise afata iya mbere amurasa inshuro eshanu maze ahita
ahunga. Nyuma y’amasaha macye, Clemmons yishyikirije polisi.
Latimore, wahise ajyanwa kwa muganga, yavuze ko mugenzi we yakomeje
kumurasa nubwo yari yamaze kugwa hasi. Gusa Clemmons we yavuze ko yari ari kwitabara
nyuma yo guterwa ubwoba na Latimore.
Ibiro by’Ubushinjacyaha bya St. Louis Circuit Attorney byasohoye itangazo ryemeza ko Clemmons yahamijwe ibyaha, kandi azakatirwa ku wa 13 Werurwe.
Gabe
Gore, umushinjacyaha mukuru, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bidakwiriye muri siporo,
kuko intego yayo ari ukubaka indangagaciro z’imikoranire, ikinyabupfura no
kubahana.
Gabe Gore yagize ati “Iyi ni inkuru ibabaje kuko si umutoza gusa washoboraga
guhitanwa n’iki gikorwa, ahubwo n’abana bari aho hamwe n’imiryango yabo
bashoboraga kugirwaho ingaruka zikomeye,”
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyatumye benshi bongera kwibaza ku
mutekano mu mikino y’abana, aho hakomeje kugaragara urugomo rw’ababyeyi
badashobora kwakira imyanzuro y’abatoza ku myanya abana babo bahabwa mu kibuga.
Umugabo yajyanywe mu nkiko azira kurasa umutoza watozaga umwana we
TANGA IGITECYEREZO