Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Soul na R&B, Angie Stone, yitabye Imana ku myaka 63 azize impanuka y’imodoka yabaye ku wa Gatandatu mu gitondo. Iyi nkuru yemejwe n’umuvugizi we, Yvonne Forbes, abinyujije kuri CNN.
Angie Stone yari avuye mu gitaramo cyabereye i Montgomery, Alabama, ku wa Gatanu nijoro, aho yari kumwe n’abantu icyenda mu modoka yo mu bwoko bwa Sprinter berekeza i Atlanta, Georgia. Iyi modoka yaje gukora impanuka, ariko ntiharamenyekana amakuru ahamye ku bandi bari bayirimo niba hari abakomeretse cyangwa se bahitanywe n’iyo mpanuka.
Yavukiye i Columbia, muri Carolina y’Epfo ku wa 18 Ukuboza 1961. Urugendo rwe mu muziki rwatangiye mu mpera z’imyaka ya 1970 ari mu itsinda rya The Sequence, rimwe mu matsinda ya mbere y’abagore bakoraga injyana ya hip-hop, ryamenyekanye cyane ku ndirimbo "Funk You Up".
Nyuma yaje kwinjira mu njyana ya neo-soul na R&B, atangira gukora umuziki ku giti cye. Yamenyekanye cyane mu myaka ya 2000 binyuze mu ndirimbo nka No More Rain (In This Cloud) na Wish I Didn’t Miss You.
Album ye ya mbere Black Diamond, yasohotse mu 1999, ikurikirwa na Mahogany Soul mu 2001, nayo yitwaye neza ku isoko ry’umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na The Breakfast Club mu 2020, Stone yavuze ku buryo yakundaga guhanga umuziki we uko abyumva, adashyizeho imipaka y’injyana imwe. Ati:"Nari mfite inyota, nari mfite ishyaka. Nari nzi ko nshoboye. Ni nka rubber band, urashobora kuntwara uko ushaka ariko sinzavunika. Nzahora ndi njye."
Angie Stone yagiye atoranywa inshuro nyinshi mu bihembo bikomeye ku isi. Mu 2002, yabonye Grammy Award nomination ku ndirimbo More Than a Woman yo kuri album Mahogany Soul, mu cyiciro cy’indirimbo nziza ya R&B y’itsinda cyangwa abantu babiri.
Mu 2004, indirimbo ye U-Haul, iri kuri album Stone Love, yatumye yongera gutoranywa muri Best Female R&B Vocal Performance. Ibihembo bye bya nyuma bya Grammy byabaye mu 2007, ubwo indirimbo ye Baby yo kuri album The Art of Love & War nayo yashyizwe mu bahatanira igihembo.
Nyuma y’inkuru y’urupfu rwe, umuvugizi wa Stone yavuze ko:"Ijwi n’imitima ye bizahora mu mitima y’abamukundaga. Yakoze umuziki usiga inkuru ndende mu mateka ya Soul na R&B."
Umuryango wa nyakwigendera watangaje ko amakuru arambuye ku muhango wo kumusezeraho azatangazwa mu minsi iri imbere.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO