RURA
Kigali

Kendrick Lamar yaciye agahigo kuri Spotify

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:2/03/2025 9:02
0


Umuraperi Kendrick Lamar yanditse amateka aba umuraperi wa mbere wumvwa n’abantu benshi ku Isi kuri Spotify, aho amaze kugera ku basaga miliyoni 110 buri kwezi.



Ibi bibaye nyuma y’igihe gito atsindiye igihembo cya Grammy, bikomeza kwerekana ubuhanga bwe mu muziki wa Rap. Lamar, uzwi cyane ku ndirimbo n’album nka DAMN na To Pimp a Butterfly, amaze igihe kinini ari ku isonga mu bahanzi bubashywe, azwiho ubutumwa bukangura ibitekerezo no guhanga udushya.

Spotify yatangaje ko umubare w’abamukurikirana ukomeje kwiyongera, cyane cyane bitewe n’ikoreshwa rikomeye ry’indirimbo ye Not Like Us, ikomeje kwigarurira imitima y’abafana ku Isi hose.

Lamar, ufatwa nk’umwe mu baraperi bakomeye mu mateka ya hip-hop, akomeje kwerekana ko ari igihangange mu muziki, kandi ibikorwa bye bikomeje guhindura urwego rw’iyi njyana nk'uko tubikesha NFR Podcast.

Kendrick Lamar waririmbye "Humble" ubu arayoboye kuri Spotify nk'umuraperi wa mbere wumvwa n'abantu miliyoni 110 kuri uru rubuha rucuruza umuziki

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND