RURA
Kigali

John Legend yizihiye abanya-Kigali, Josh Ishimwe aratungurana, ibya Jolly biriyuburura: Ibyaranze weekend dusoje

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/02/2025 11:27
0


Mu mpera z’icyumweru twasoje, haranzwemo ibikorwa byinshi harimo ibitaramo, imikino, amakuru y’abantu ku giti cyabo n’ibindi bitandukanye.



Zari impera z’icyumweru cya nyuma gisoza ukwezi kwa Gashyantare 2025 akaba ari nazo mpera z’icyumweru cya mbere John Legend yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda.

Mu bisata bitandukanye, abantu bishimiye izi mpera z’icyumweru bitewe n’ibyo bakunda.

Mu myidagaduro

Umuririmbyi w’umunyabigwi mu mateka y’umuziki ku Isi, John Legend yanejejwe cyane no kuririmbira i Kigali mu Rwanda igihugu yari agezemo bwa mbere ndetse ikaba inshuro ya mbere ataramiye muri Afurika y'Uburasirazuba muri rusange.

Uyu mugabo yaje gutaramira i Kigali nyuma yo guterwa ubwoba no kwandikirwa ibaruwa yuje ibinyoma n’umuryango wa Human Right Foundation (HRF) bashaka kumubuza kuza gutaramira mu Rwanda ariko abaca amazi aza mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, hasohotse amashusho agaragaza umuramyi Josh Ishimwe yambika impeta umukunzi we witwa Gloria usanzwe utuye muri Canada.

Ishimwe Josh wambikiye impeta mu Bufaransa, yavuze ko uyu mukunzi we bamaranye imyaka itatu kandi na mbere y’uko yerekeza muri Canada bari basanzwe baziranye.

Urukundo rwa Miss Mutesi Jolly wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 n’umunyemari Saidi Lugumi, rwongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye n'ibinyamakuru nyuma y'amashusho yagiye hanze benshi bafashe nk'igihamya cy’uko hashobora kuba hari umubano udasanzwe hagati y’aba bombi.

Ibi biri kuvugwa hashingiwe ku mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram rw’umuhanzikazi Gigy Money uri mu bakomeye muri Tanzania, aho uyu mukobwa yumvikana aririmbira Saidi Lugumi yita ‘umuvandimwe we’ amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko yizihije mu ntangiro za Gashyantare 2025, akanamwita ‘umugabo wa Mutesi’.

Sherrie Silver n’abana afasha mu kubyina, bahuye n’ibizazane ubwo bari bitabiriye ibirori bya Trace Awards Zanzibar. Yanditse ati “Natengushywe mu buryo bukomeye na Ethiopian Airlines. Nyuma yo kugura amatike 10 y’indege y’itsinda ryanjye, iyi sosiyete yataye imizigo yanjye yari yuzuyemo imyenda yanjye y’iki gitaramo gikomeye. Hashize iminsi itatu, ariko barambwira ko batayibonye! Ndababaye cyane, sinzi icyo nakora. Ndi kwiyumva nk’udafite aho apfunda imitwe.”

Nyuma yimyaka itari micye nta album, umuhanzikazi Rihanna yateguje album mu gihe cya vuba anavuga ko izaba irenze uko abantu bayitegereje. Yagize ati  "Nzi neza ko itazaba ari icyo abantu bateganyaga".

Mu mikino

Ku wa gatandatu, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bose bari berekeje mu karere ka Huye mu birori bya ruhago byari bihateganyijwe muri iyi weekend.

APR FC na Rayon Sports zongeye kuzongwa kuri iki kibuga cya Huye dore ko ku wa gatandatu Rayon Sports yanganyije na Amagaju FC 1-1 naho kuri iki cyumweru APR FC igatsindwa na Mukura VS igitego 1-0.

Ibi byatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora shampiyona aho irusha APR FC ya kabiri amanita ane yose. Gusa nubwo irusha APR FC amanita 4, Rayon Sports yakuye igihombo gikomeye I Huye kuko rutahizamu Fall Ngagne yahavunikiye bikaba bivugwa ko ashobora kumara amezi 9 adakandagiye mu kibuga.

Kuri iki cyumweru, umubiligi Aldo Taillieu wa Lotto Dstny Devo Team niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2025, iri gukinwa ku nshuro ya 17 kuva igizwe mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.

Ku mugabane w’I Burayi, amakipe yarakubiswe uhereye ku wa gatandatu; Manchester United yanganyije na Everton 2-2, Arsenal yatsinzwe na West Ham United 1-0, Chelsea yatsinzwe na Aston Villa 2-1, Tottenham Hotspurs yatsinze Ipswich Town ibitego 4-1.

Indi mikino FC Barcelona yatsinze Las Palmas 2-0, Atelctico Madrid itsinda Valencia 3-0, Borussia Dortumund itsinda Union Berlin ibitego 6-0.

Ku cyumweru, Manchester City yatsinzwe na Liverpool ibitego 2-0, Newcastle itsinda Nottingham Forest 4-3 naho Real Madrid itsinda Girona 2-0, Paris Saint Germain itsinda Lyon 3-2.


Umubirigi Aldo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda




Ishimwe Josh yambitse impeta y'urudashira umukunzi we bamaranye imyaka itatu bakundana


Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanisha Lugumi Saidi abwirwa ko ari umugabo wa Mutesi hanyuma nawe agaseka abyishimiye



Atitaye ku iterabwoba, John Legend yataramiye bwa mbere i Kigali ndetse anavuga ko abyishimiye cyane





Rayon Sports na APR FC zongeye gutsikirira i Huye zihakura inota 1 ku manota 12 yashobokaga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND