RURA
Kigali

John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2025 12:15
0


Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, John Legend ari kumwe n’ikipe ye bazanye mu Rwanda, basuye Urwubutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asobanuriwa amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, nibwo John Legend n’ikipe yamuherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa byimbitse amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka. 

John Legend n’ikipe ye bazanye bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bashyira indabo ku mva ahashyinguye imibiri mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Uyu muririmbyi amaze iminsi mu Rwanda, mu rugendo rw’igitaramo ‘Move Afrika’ yakoreye muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025. Ni igitaramo yahuriyemo na Bwiza, gicurangamo Dj Toxxyk.

Uyu muhanzi w'umunyamerika ufite Grammy Awards 12, igitaramo cye cyitabiriwe n'abantu barenga 10,000 bari buzuye muri BK Arena.

Legend" nk'izina ry'ubuhanzi. Yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1978, i Springfield mu Mujyi wa Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa piano, n’umukinnyi wa filime. Azwi cyane mu njyana ya R&B, soul, na pop.

Indirimbo yamenyekaniyeho yitwa "All of Me" yasohotse mu 2013. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku isi yose, igakundwa mu bukwe no mu rukundo.

Mu rugendo rwe rw’umuziki yatsindiye kandi yegukanye ibihembo bikomeye bya muzika birimo Grammy Awards 12, Oscar Award, Golden Globe, na Tony Award.

Yabaye umwe mu bantu bake begukanye ibihembo byose byizwi nka EGOT (Emmy Awards, Grammy Awards, Oscar Awards, na Tony Awards).

Ni umuhanzi wageze ku ntebe y’ishuri, kuko yize muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho yakuye Impamyabumenyi mu mategeko ya Gisivili (English & African-American Literature).

John Legend yashakanye na Chrissy Teigen, icyamamare mu mideli n'itangazamakuru, barushinze muri 2013. Bafitanye abana batatu. 

Album ye ya mbere ye ya mbere yitwa Get Lifted, yasohotse mu 2004. Yamugejeje ku rwego mpuzamahanga, ndetse inamuhesha igihembo cya Grammy Award.

Uretse kuririmba, ni umucuranzi w’umuhanga cyane ku piano, kandi akenshi yicurangira mu bihangano bye. Ndetse, yitabajwe na benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi, mu ndirimbo zaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

John Legend ni umufatanyabikorwa w’ibikorwa byinshi by’ubugiraneza, cyane cyane bijyanye no guteza imbere uburezi, kurwanya ubukene, no gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

Ndetse mu butumwa bwe, yemeza gutaramira i Kigali, yavuze ko igitaramo cye kirenze gutanga ibyishimo, ahubwo harimo no gufasha urubyiruko kubona amahirwe y’akazi no guhanga udushya.

Arenzaho ko Afurika kuva na cyera irajwe ishinga no guteza imbere umuco, ndetse yishimira kugira uruhare mu guha icyerekezo umuziki wa Afurika n’inganda ndangamuco muri rusange. Afite ku isoko ibihangano biryoshye birimo nka "Ordinary People," "Green Light," na "Love Me Now."

John Legend ari kumwe n’ikipe bazanye mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

 

John Legend ari kumwe n’abamuherekeje, bafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi 

John Legend yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi, ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka kuva mu myaka 30 ishize- Yari kumwe n'umugore we Chrissy Teigen


John Legend yeretswe ibyumba bitandukanye bigize urwibutso rwa Jenoside, birimo n'ikigaragaza uburyo abana bishwe muri Jenoside 


Ni ubwa mbere, John Legend akoreye urugendo mu Rwanda, cyo kimwe no muri Afurika y'Iburasirazuba 


John Legend yafashe umwanya wo gusoma no kumva neza amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND