Afurika y’Epfo, umugore ukora umwuga w’uburaya yateye icyuma mu ijosi mugenzi we nawe ukora uyu mwuga bapfuye ko yari amwimye itabi, ariko Imana ikinga ukuboko ntiyapfa.
Ibi byabaye mu masaha y’ijoro ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, muri
Verulam CBD, KwaZulu-Natal nk’uko tubikesha urubuga rwa akelicious.net.
Abagize ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri
Afurika y'Epfo (RUSA), bakiriye amakuru avuga ko hafi y’aho imodoka ziparika mu
gace ka Ndwedwe ku muhanda wa Irilande ahagana saa 22:29 z’umugoroba .Bahageze,
bahasanze umukobwa aryamye hasi ava amaraso menshi cyane, aho byagaragaraga ko yatewe
icyuma mu ijosi, yari afite igikomere yari gikabije.
Abari bari aho icyaha cyabereye batanze ubuhamya,
babwira abakozi ba RUSA ko uwi mukobwa asanzwe akora umwuga w’uburaya kandi ko
uwamuteye icyuma nawe bakoranaga ndetse banaziranye, bavuze ko abo bombi bapfuye
itabi.
Abatangabuhamya bavuze ko kandi ibi byose byatangiye,
ubwo ukekwaho icyaha yasabaga mugenzi we itabi, hanyuma undi akarimwima, ubwo
bahise batangira gutongana ndetse banabwirana amagambo mabi cyane.
Nyuma ukekwaho icyaha, yahise akura icyuma mu mufuka
w’imyenda yari yambaye, maze akimutera mu ijosi, ahita ahunga. Kugeza ubu,
uwahohotewe yajyanywe mu bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga, naho ukekwaho
icyaha akaba agishakishwa na polisi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
TANGA IGITECYEREZO