Warren Buffett, umwe mu bashoramari bakomeye ku Isi utunze asaga miliyari 149.5 z’amadolari akaba afite imyaka 94, avuga ko abantu bafite amikoro make bakunze gutakaza amafaranga ku bintu bidafite akamaro cyane, bikababuza kugera ku bukire.
Dore ibintu 10 bakunze gutakazaho amafaranga n’uko babicunga
neza:
1. Ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenze. Abantu benshi
bagura telefone nshya, mudasobwa, cyangwa ibindi bikoresho bihenze buri mwaka,
nubwo ibyo bafite biba bikiri byiza.
Kugura ibikoresho bishya buri gihe ni
igihombo, kuko bigabanya amafaranga wakabaye ukoresha ahandi. Buffett asaba
gutegereza igihe kirekire mbere yo kugura ibishya.
2.Imyenda y’ikirenga: Kugura imyenda ihenze kubera izina
ry’uruganda ni ukwikururira ibibazo by’amikoro. Imyenda myiza kandi ihendutse
irahari, kandi ishobora kumara igihe kirekire. Ni ingenzi kwirinda gukurikira
imideli igezweho buri gihe.
3.Ibikoresho byo mu rugo bihenze: Abantu benshi bagira
umuco wo guhindura ibikoresho byo mu rugo kenshi, nubwo ibihari biba bikiri
byiza. Kugura intebe nshya, televiziyo nshya, cyangwa ibikoresho byo guteka
buri mwaka bishobora gutwara amafaranga menshi. Ibyiza ni ugutegereza igihe
kirekire cyangwa kugura ibikoresho biramba.
4.Ibinyobwa bihenze: Kugura ikawa ya 7000 Frw buri munsi
bishobora gutwara hafi miliyoni 2,555,000 Frw ku mwaka. Ibi birerekana uko
ibintu bito bishobora kugira ingaruka ku mutungo wawe. Buffett asaba ko umuntu
yajya ategura ibinyobwa bye mu rugo aho kubigura buri gihe.
5. Imodoka nshya buri
gihe: Abantu benshi bakunda kugura imodoka nshya buri mwaka, nyamara imodoka
nshya agaciro kayo kagabanuka vuba. Kugira imodoka nziza ariko uyikoresha igihe
kirekire biruta kugura inshya buri gihe. Buffett asaba gushaka imodoka iramba
aho kugura ibishya buri gihe.
6.Ibikoresho by’imikino bihenze: Kugura ibikoresho nka ‘gym
equipment’ cyangwa ibibuga bya ‘basketball ‘mu rugo bishobora gutwara
amafaranga menshi, cyane cyane iyo bidakoreshwa kenshi. ni byiza kwitabira
siporo mu buryo buhendutse cyangwa gukodesha aho bibaye ngombwa nk'uko bitangazwa na Yahoo.com.
7.Ibikoresho by’ubwiza bihenze: Ibikoresho by’ubwiza nka
make-up n’amavuta y’uruhu bihenze bishobora gutwara amafaranga menshi. Aho
kugura ibirungo bihenze cyane, ni byiza gushaka ibifite ubuziranenge ariko
bihendutse.
8.Ibikoresho by’ubuhinzi bihenze: Kugura imashini nini
kandi ukora ubuhinzi buto si byiza kuko bishobora gutwara amafaranga atari
ngombwa. Gukodesha cyangwa gukoresha ubundi buryo buhendutse bishobora
kugabanya igihombo.
9.Ibikoresho by’ubwubatsi bihenze: Guhindura inzu buri gihe
bidafite impamvu, bitwara amafaranga menshi. Aho gusana inzu buri gihe, ni byiza
kuyitaho neza no gutegereza igihe kirekire mbere yo gukora impinduka
zidasanzwe.
10.Ibikoresho by’ubwikorezi bihenze: Gukunda kugura moto,
amagare, cyangwa ibindi bikoresho by’ubwikorezi bidakoreshwa kenshi ni
igihombo. Gukoresha uburyo buhendutse bw’ubwikorezi nk’imodoka z’ingendo
rusange bishobora gutuma umuntu azigama amafaranga menshi.
Warren Buffett avuga ko gukira atari ukubona amafaranga
menshi, ahubwo ari ukumenya kuyakoresha neza. Abantu bakwiye kwirinda
gusesagura ku bintu bidafite akamaro kandi bagashora amafaranga mu bintu
byunguka, aho kuyatakaza ku byangirika vuba cyangwa bidatanga inyungu.
Ntabwo ari ngombwa kugura imodoka nshya buri mwaka 1cyangwa 3, wakaguze iramba
![]()
Kugura ibikoresho by'ikoranabuhanga bihenze biri muri bimwe mu bitwara amafaranga menshi kandi wa kaguze ibihendutse binaramba
Ibirungo by'ubwiza biri mu bituma umuntu akomeza gukena bigatuma mu mpera z'ukwezi ari mu madeni kandi yakabaye akoresha ibihendutse kandi byiza
TANGA IGITECYEREZO