RURA
Kigali

Umujinya Man City yakuye i Madrid uzafasha iki Arsenal ku mukino wa Liverpool?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/02/2025 11:57
0


Mu gihe shampiyona y'u Bwongereza, Premier League igeze mu minsi ya nyuma, amakipe akomeye arimo Liverpool, Arsenal na Manchester City arimo kurwana ishyaka mu rugamba rwo kwegukana igikombe.



Icyumweru cy'imikino cyitezweho byinshi, cyane ko Liverpool igiye gusura Manchester City, naho Arsenal ikine na West Ham ishaka kugabanya ikinyuranyo kinini hagati yayo na Liverpool.

Ikipe ya Liverpool, imaze igihe iyoboye shampiyona ariko yatangiye kugenda buhoro nyuma yo kunganya imikino ibiri ikurikiranye: 2-2 na Everton na 2-2 na Aston Villa.

Ibi byahaye Arsenal icyizere cyo kugabanya ikinyuranyo, cyane ko iyi kipe y’i Londres izakira West Ham ku kibuga cya Emirates.

Ku rundi ruhande, Manchester City, imaze imyaka myinsi iyoboye ruhago y'u Bwongereza, irashaka kwihorera nyuma yo gusezererwa na Real Madrid muri Champions League.

Nubwo Erling Haaland ashobora kudakina kubera imvune, abakinnyi nka Kevin De Bruyne, Bernardo Silva na Phil Foden bariteguye guhangana na Liverpool kuri Etihad Stadium ku cyumweru.

Arne Slot, umutoza wa Liverpool, yavuze ko batagomba kwirara. Ati "Turabizi ko gukina na Manchester City kuri Etihad bigoye. Ntabwo dukeneye kureba ibyo Arsenal ikora, ahubwo tugomba kwitwara neza ku mukino wacu."

Arsenal, iri ku mwanya wa kabiri, ifite amahirwe yo kugabanya ikinyuranyo kikagera ku manota atanu nibasha gutsinda West Ham ku wa Gatandatu.

Nubwo iyi kipe itazongera gukinisha ba rutahizamu bayo basanzwe kubera imvune, umutoza Mikel Arteta yagaragaje ko bafite icyizere: Ati "Abakinnyi bacu barimo gukora cyane. Ntabwo dukeneye rutahizamu wihariye kugira ngo tubone intsinzi."

Mu gihe Man City yatsinda Liverpool ku Cyumweru ikipe ya Arsenal niyo yabyungukiramo ariko nayo bikayisaba kwitsindira West Ham United. Ubwo nibigenda gutyo ikinyuranyo cy’amanota Liverpool irusha Arsenal kizagabanyuka kive ku manota 8 asigare ari atanu.

Manchester City iracakirana na Liverpool mu mpera z'iki cyumweru

Liverpool iramutse itsinze Man City, Arsenal yabyinira ku rukoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND