Kylian Mbappé, rutahizamu wa Real Madrid, yatsinze ibitego bitatu (hat-trick) mu mukino batsinzemo Manchester City 3-1 ku wa Gatatu, ubufasha bwatumye ikipe ya Real Madrid ibona itike yo gukomeza mu 1/8 cya Champions League.
Kylian Mbappe akimara gutsinda ibi bitego
yongeye gukora ku mitima y’abakunzi ba Real Madrid abibutsa bamwe mu bakinnyi
bakomeye iyi kipe yagize harimo Cristiano Ronaldo, Karim Benzema, Gareth Bale,
ndetse n’abandi.
Kugeza uyu munsi Mbappe amaze gukinira Real
madrid imikino 10 ya UEFA Champions League aho amaze kuyitsindira ibitego 7
anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.
Muri shampiyona ya Espagne "Laliga", uyu
mukinnyi amaze gukinira Real Madrid imikino 22, ayitsindira ibitego 17
ndetse anatanga imipira ibiri yabyaye ibindi bitego. Yakinnye imikino ibiri
muri Spanish Super Cup atsindamo igitego kimwe ndetse n’umukino wa UEFA Super
Cup yatsinzemo igitego kimwe.
Bisobanuye ko kuva yagera muri Real Madrid, Kylian Mbappe amaze gukina imikino 35 atsinda ibitego 26, atanga imipira 3
yabyaye ibindi bitego. Ubwo mu mikino 35 yagize uruhare mu bitego 29.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Real Madrid,
Carlo Ancelotti, yashimye cyane Mbappé avuga ko afite ubushobozi bwo kugera ku
rwego rwa Cristiano Ronaldo, umukinnyi wabaye icyogere mu mateka ya Real
Madrid, aho yatsinze ibitego 451 mu mikino 438. Ancelotti yavuze ko Mbappé
ashobora kugera ku rwego rwa Ronaldo ariko agomba gukora cyane.
Yagize ati: "Afite ubuhanga bwo kugera kuri ako gahigo, ariko agomba gukora cyane. Cristiano yakoze byinshi cyane, ariko Mbappé afite inyota yo gukina hano, ashobora kugera ku rwego rwa Cristiano."
Real Madrid
yagiye mu bihe bikomeye bitari byiza mu ntangiriro za shampiyona, ariko kubasha
kugera muri 1/8 cya Champions League byagaruye umwuka mwiza. Ancelotti yavuze ko
nubwo bibasabye imikino 10 kugira ngo bagere muri 1/8, bafite ubushake bwo
gukomeza kugera ku nzozi zabo.
Umunsi ku wundi Mbappe ukinira Real Madrid akomeje kuba umukinnyi w'akataraboneka
Mbappe amaze kugira uruhare mu bitego 29 mu mikino 35 amaze gukinira Real Madrid
TANGA IGITECYEREZO