RURA
Kigali

Uko Massamba ava Inda imwe na APR FC ariko akaba akunda Rayon Sports-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/02/2025 13:55
0


Umuhanzi,Intore Massamba yatangaje ko ava Inda imwe na APR FC aho yanayikiniye gusa akaba yarakuze akunda Rayon Sports dore ko hari n'indirimbo yayihimbiye.



Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025 cyagarutse kuri  Album ye ya 12 agiye kumurika.

Muri iki kiganiro, Massamba yasobanuye uko yagiye ahimbira indirimbo uturere aho yavuze ko Nyaruguru yabikoze kubera ko ariho yavukiye.

Yagize ati" Ijuru rya Kamonyi ni heza cyane n'icyo kimwe na Nyaruguru nayo burya mwumva ni ukuvuga hariya ho ndanahavuka rero ni ukuvuga ni igicumbi cy’umuco. Buriya na Nyamasheke mpafite indirimbo no mu Mutara hari izindi ,Kigali mwarayumvise narayiririmbye. Ntabwo ndi umuhanga wo kuririmba uturere twose abandi bazaririmba utundi".

Yavuze ko afite indirimbo ya Rayon Sports kubera  ko ari ikipe akunda cyane.Ati "Mfite n’indirimbo ya Rayon Sports kubera ko Rayon Sports ni ikipe nkunda cyane nayo nzayibaha bazamenya ukuntu bayigenza. Amagaju mwayumvise iriya nayiririmbye nayo n'iya hafi y’iwacu mu Bufundu . Hari indirimbo zimwe na zimwe ngumana nk’amateka. Hari n’indirimbo za Rayon Sports nigishijwe n’aba-papa nkiri mu buhunzi kuko barayikundaga cyane".

Intore Massamba yavuze ko nubwo akunda Rayon Sports ariko ava Inda imwe na APR FC ndetse akaba yarigeze kuyikinamo.

Yagize ati " Njye mva inda imwe na APR FC,yavutse mpari narayibonye.Nayakinnyemo gakeya ku kibuga cyo ku Murindi nuko akazi kanjye katumaga njyenda hirya no hino ariko iyo ngumamo kuko n’i Bujumbura nakinaga umupira, ubu nanjye mba mbarwa nka ba Rudifu,..bose twakinannye umupira baranzi n’aba Jimmy Gatete kuva n'i Bujumbura aranzi. 

Yavuze ko iyo Rayon Sports na APR FC zakinnye aba yibaza uko arabyifatamo. Yagize ati " APR FC tuva inda imwe n'iyo yakinnye na Rayon Sports mba ndi mu mwanya udahagaze neza ariko amateka agatangira akankoraho nkavuga ngo ndabyifatamo nte, nkumva zose ndazikunze".

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND