Shaq’s OGs yatsinze Chuck’s Global Stars amanota 41-25 mu mukino w’intoranywa (All Star Game) wa Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yegukana n'igikombe.
Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo
ku wa Mbere, tariki ya 17 Gashyantare 2025, wagaragayemo impinduka nshya mu
mitegurire y’irushanwa aho kuba ikipe yo mu Burasirazuba n’iyo mu
Burengerazuba zihangana, habayeho amakipe ane atandukanye.
Shaq’s OGs yari ihuriyemo abakinnyi
bafite amazina akomeye barimo Stephen Curry, Kyrie Irving, Kevin Durant, Jaylen
Brown, Jayson Tatum, James Harden na Damian Lillard. LeBron James na we yari
kuri uru rutonde ariko ntiyakinnye kubera imvune.
Chuck’s Global Stars yari igizwe
ahanini n’abakinnyi b’abanyamahanga barimo Victor Wembanyama na Nikola Jokić,
bose bakinaga NBA All Stars bwa mbere.
Uretse aya makipe yombi, hari
Kenny’s Young Stars yarimo abakinnyi bakiri bato bafite ahazaza heza nka
Anthony Edwards, Jalen Brunson na Jalen Williams.
Stephen Curry yitwaye neza mu mukino wa nyuma, atsinda amanota 12 akanakora ‘rebound’ enye, byamuhesheje kwegukana igihembo cy’uwitwaye neza kurusha abandi (MVP).
Mbere y’uyu mukino wa nyuma,
Curry yari yaranzwe no kwitwara neza mu mikino ya 1/2, aho Shaq’s OGs yatsinze
Candace’s Rising Stars.
Ni ku nshuro ya mbere irushanwa
rikiniwe mu buryo bushya, bikaba byaratumye hiyongeramo umwuka w’amarushanwa no
kuryoherwa n’umukino.
Abakinnyi bakomeye batagaragaye muri
uyu mukino barimo LeBron James wagombaga gukina All Star Game ku nshuro ya 21,
Giannis Antetokounmpo na Anthony Davis bose bagizweho ingaruka n’imvune.
Mac McClung yongeye kwegukana
igihembo cy’uwakoze dunk nziza ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Ni umukino wagaragaje impinduka
nshya mu mitegurire y’irushanwa, unerekana urwego rwisumbuye rw’imikinire mu
makipe yose yitabiriye.
Ikipe ya Stephen Curry niyo yegukanye irushanwa rya NBA All Stars
Stephen Curry niwe wabaye umukinnyi mwiza wa NBA All Stars
LeBron James ntabwo yagaragaye mu kibuga kubera imvune
TANGA IGITECYEREZO