Nyuma yo gutsindwa na Tottenham ku gitego cya James Maddison cyabonetse ku munota wa 13, umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yagaragaje agahinda n’ihurizo rikomeye arimo kunyuramo.
United ikomeje kugorwa muri Premier League, aho iri
ku mwanya wa 15 kandi imaze gutsindwa imikino 8 mu 12 iheruka. Amorim yavuze ko
'akazi ke kagoye cyane', by’umwihariko bitewe n’abakinnyi benshi bafite imvune.
Amorim afite urutonde rurerure rw’abakinnyi 12 bavunitse, bituma atabasha gukinisha ikipe y’abahanga nk’uko abyifuza.
Ibi
byatumye ku ntebe y’abasimbura hashyirwaho abakinnyi bakiri bato cyane, barimo
na Chido Obi w’imyaka 17 washyizwemo ku munota w’inyongera. Amorim yavuze ko
atashatse gukinisha benshi muri abo bana kugira ngo adahungabanya iterambere
ryabo, n’ubwo byatumye ikipe idahindura umukino.
Manchester United imaze gutsindwa imikino 12 mu mikino 25 bamaze gukina muri shampiyona, ibintu bidasanzwe kuva mu mwaka wa 1973-74 ubwo iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ibi byatumye
abasesenguzi nka Gary Neville bagaragaza impungenge, bavuga ko n'ubwo ikipe
igomba kwihangana ikanyura mu bihe bibi, bigaragara ko nta mpinduka zikomeye
zirimo kubaho kuva Ruben Amorim yasimbura Erik ten Hag mu Ugushyingo.
Jamie Redknapp na we yongeyeho ko United ifite
ikibazo gikomeye cyo kubura abakinnyi bakomeye, kandi ko bizafata igihe kinini
kugira ngo bongere gutera imbere.
Nubwo ahanganye n’ibibazo byinshi, Ruben Amorim
yagaragaje ubushake bwo gukomeza guhangana, ati: “Akazi kanjye karakomeye
cyane ariko ndacyafite ukwemera mu mikorere yanjye kandi nzagerageza kongera
gutsinda mu mukino utaha.'
N’ubwo ibintu bitoroshye, uyu mutoza w’imyaka 40
agaragaza ko yiteguye gukomeza urugamba rwo gusubiza Manchester United ku
murongo."
Mu gihe Manchester United ikomeje kugorwa muri shampiyona, abafana bayo baracyafite icyizere ko bazabona impinduka mu mikinire.
Ruben Amorim afite akazi gakomeye ko gukomeza guha icyizere aba bana
bakiri bato, agahuza n’intego yo gusubiza ikipe ku murongo.
Umutoza wa Man United yagaragaje ko ikipe atoza ifite ibibazo bigoranye kubyivanamo
TANGA IGITECYEREZO