RURA
Kigali

Ni umunsi w'ubusambanyi watagatifujwe! Inkomoko ya Saint Valentin

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:14/02/2025 12:40
0


Nubwo umunsi wa St Valentin ari umunsi ufatwa nk’uw’byishimo cyane cyane ku bakundana, gusa aho wakomotse ho si mu byishimo ahubwo uwavuga ko ari mu maraso ntiyaba agiye kure y’ukuri.



Ubundi mu myaka ya kera mu gihe aba-Romani bari bayoboye igice kinini cy’Isi, kuva tariki 13 kugeza tariki 15 z’ukwezi kwa Kabiri, cyabaga ari igihe cyo kwizihiza ‘Lupercalia’.

Lupercalia yizihizwaga abantu batanga ibitambo by’ihene n’imbwa, ndetse bakajya mu muhanda bambaye ubusa bagenda bakubita abagore imigozi ikozwe mu ruhu rw’inyamanswa(Wavuga ko ari nk’ikabure). Ibi bizeraga ko bizana uburumbuke.

 Iyo bamaraga gutamba rya tungo barikuragaho uruhu akaba arirwo bakoramo iyo migozi iza gukubitwa abagore mu gihe bari mu muhanda, iyo migozi ikaba yaritwaga ‘Februa’ ndetse bivugwa ko ariho havuye izina ‘February’ ariko kwezi kwa Kabiri mu Cyongereza.

Mu kwizihiza Lupercalia kandi habagaho igikorwa aho umuhungu/umugabo yatomboraga izina ry’umukobwa/umugore mu mazina menshi yabaga yashyizwe hamwe, uwo atomboye bakagirana ibihe byiza harimo no kuryamana ndetse bakaba banagumana mu gihe baba bashimanye.

Muri iki gihe cyo kwizihiza ‘Lupercalia’ nicyo gihe cyabagaho ubusambanyi cyane kurusha indi minsi yose muri iyi myaka, ndetse by’umwuhariko mu ba-Romani.

 

Mutagatifu Valentin(Saint Valentin)

 

Mbere yo kuba umutagatifu, Valentin yari umupadiri wabayeho mu kinyejana cya gatatu n’icya kane, akaba yari umupadiri usanzwe, uyobora misa bisanzwe, agasezeranya abantu, ndetse n’bindi bikorwa.

Valentin yaje kutumvikana n’Umwami w’Abami,Claudius II ku bijyanye no gusezeranya abantu kuko uyu mwami yaje gutegeka ko nta musore wemerewe gusezerana bitewe n’intambara yarimo, kuko abagabo bakiri bato bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba. Gusa Valentin we yarenze kuri ibi akajya abasezeranya rwihishwa, biza kumenyekana i Bwami.

Nyuma y’uko bimenyekanye Valentin yarafashwe arafungwa, ndetse aza kunyongwa ku itariki 14 z’ukwezi kwa Kabiri. Nyuma y’aha nibwo muri Kiriziya Gatolika batangiye kwizera ko Padiri Valentin yapfuye azira gushyigikira urukundo.

The History Channel ivuga ko mbere yo gupfa Valentin hari umwana w’umukobwa yigisahaga bikarangira amukunze, mbere yo kwicwa akaba yaramwandikiye ibaruwa y’urukundo yasoje agira ati:’’Yari Valentin wawe!’’

 Ni gute wabaye umunsi w’abakundana (St Valentin)

Ibyo kuba Tariki 14 z’ukwezi kwa Kabiri waba umunsi w’abakundana, ni ibintu byazanwe na kiliziya Gatolika, gusa yawuzanye ari umunsi wo kuzirikana Mutagatifu Valentin wazize urukundo.

Ubundi muri Kiliziya Gatolika harimo ba Mutagatifu Valentin batatu. Uwa mbere w’i Roma niwe twagarutseho, uwa kabiri ni uw'i Terni, naho uwa gatatu ni uwo mu majyaruguru ya Afurika gusa we ntazwi neza.

Mu kinyejana cya Gatanu nibwo Papa Gelasius I yashyizeho umunsi wo kuzirikana Mutagatifu Valentin, ukaba ari n’umunsi w’urukundo ku bw’impamvu twabonye hruguru.

Gusa uyu munsi Papa Gelasius I yawushyize ku itariki 14 z’ukwezi kwa Kabiri kubera ba Valentin twabonye bishwe kuri iyo tariki, ariko nanone yari agamije ko uyu munsi wasimbuzwa umuhango wa gipagani wa Lupercalia twabonye wakorwaga i Roma.

Uyu munsi wa none St Valentin n’umunsi abantu bafata nk’umunsi wo kugaragariza umukunzi wawe urukundo mu buryo budasanzwe, gusa ni byiza ko ugiye kuwizihiza uzi n’inkomoko yawo.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND