Umuhanzikazi Selena Gomez yatangaje ko akunda gukina filime kurusha umuziki, bikaba bishobora gutuma bigorana kuwugarukamo.
Selena Gomez yavuze ko kugaruka mu muziki bizaba ingorabahizi nyuma yo gukina muri filime Emilia Pérez. Ibi yabitangaje nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya Love On mu mwaka wa 2024. Gomez yasobanuye ko ubu yifuza gushyira imbaraga nyinshi mu mwuga wo gukina filime.
Mu kiganiro cyabaye ku Cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025, muri Santa Barbara, California, Gomez yatangaje ko yifuza kwibanda gusa ku bikorwa byo gukina filime na televiziyo.
Ibi yabivuze nyuma yo gukina muri filime Emilia Pérez ya Jacques Audiard, aho yahawe uruhare rw’umukinnyi mukuru. Iyo filime yakunzwe cyane.
Gomez yashimangiye ko gukina muri iyi filime byamwigishije byinshi kandi byamufashije kugaragaza impano nshya. Yagize ati: "Ntekereza ko filime n’ibikorwa by’ubugeni byo gukorana n’abantu b’abanyempano byampaye byinshi. Nyuma y’ibi, kugaruka mu muziki bizaba bigoye cyane."
Nyuma yo kugaragara bwa mbere muri filime mu 2022 ubwo yakinaga muri Hotel Transylvania 4, Gomez yafashe icyemezo cyo kwiyegurira umwuga wo gukina filime. Muri Emilia Pérez, yagiranye umubano mwiza n’abakinnyi Zoe Saldaña na Karla Sofía Gascón nk'uko tubikesha usmagazine.com.
Nubwo yahuye n’imbogamizi zijyanye n’ururimi mu mikoranire na Gascón, Gomez yavuze ko gukina muri iyo filime byamubereye amahirwe yo guhangana n’ibibazo no kwiyungura ubumenyi. Yavuze ko yarebye iyo filime ubwo yerekanwaga mu iserukiramuco rya Cannes mu 2024, aho yegukanye igihembo cy'umukinnyi w'indashyikirwa, maze yongera kuyireba hamwe n’umuryango we. Yavuze ko byamuteye isoni kumva ibyo yakinnye, ariko arishimira ibyo yakoze.
Selena Gomez yagaragaje ko yishimiye gukina muri Emilia Pérez kandi ko afite icyizere gikomeye mu rugendo rwa cinema. Biteganyijwe ko azahagararira iyi filime mu bihembo bya SAG Awards muri 2025 mu kiciro cya "Umukinnyi wahize abandi mu itsinda ry'abakinnyi ba filime."
Selena Gomez aravuga ko ashobora kutazagaruka muri muzika nyuma ya filime Emilia Pérez
TANGA IGITECYEREZO