Kigali

Weekend ishyushye! Ibihangano birenga birindwi byagereye hanze icyarimwe muri Tanzania

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:8/02/2025 22:24
0


Darassa wamurikiye abakunzi be Album nshya, yayoboye abandi bahanzi batandukanye muri Tanzania mu gushyira hanze ibihangano bishya, byagereye hanze umnsi umwe.



Umunsi wo kuwa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2025, wabaye uwo kumurika indirimbo na album muri Tanzania, aho abahanzi benshi bakomeye mu muziki wa Bongo Flava bashyize ahagaragara indirimbo nshya. Iki ni igihe cyiza ku bakunzi b’umuziki wa Tanzania kuko basoje icyumweru bishimira ibihangano by’abahanzi bakunda.

Album "Take Away The Pain" ya Darassa ni imwe muri album ziri gutera imbere cyane. Ni album ifite amagambo yuje ubuhanga kandi ikubiyemo indirimbo zirimo"Breakdow, Sipping Waves, Romeo" n'izindi, ikaba yarashyizwe ahagaragara n’uyu muraperi w’ikirangirire muri Tanzania.

Ibraah nawe ntabwo yahwemye gutungura abakunzi be kuko yashyize hanze indirimbo yitwa "Love Season". Aha ni ho usanga iyi ndirimbo yibanda ku rukundo no kugaragaza amarangamutima, ikaba ikomeje gukundwa cyane mu babyina umuziki wa Bongo Flava.

Naho "X" ya Harmonize ni indirimbo ikomeje kwinjira mu mitima ya benshi. Harmonize, umwe mu bahanzi ba mbere muri Bongo Flava, aracyari ku isonga mu kuzamura impano z’abahanzi no kugeza ku bantu ibihangano bye byihariye. Abakunzi be bavuga ko "X" ari indirimbo izahita ibahesha ishema.

N’izindi ndirimbo zirimo "Simsumbui" ya Daway Star, "Inama" ya Lava Lava, ndetse na "Happy Day Remix" yashyizwe hanze na Nay True Boy, Ibraah, na Misso Misondo. Kandi ntitwakwibagirwa "Liwe Liwalo " ya Vijana Barubaru hamwe na Sanaipei Tande, aho bagaragarije abakunzi babo umuziki mwiza ukomeje gukundwa cyane.

Uyu munsi w’imyidagaduro uteye imbere mu gukomeza kumvisha abakunzi b’umuziki ibihangano bihimbitse, aho buri muhanzi agaragaza impano ye mu buryo butandukanye. Uyu ni umunsi mwiza ku bakunzi b'umuziki wa Bongo Flava.

Umuraperi Darassa yashyize hanze album, hari hashize iminsi itegurwa

Indirimbo "X" ya Harmonize nyuma y'amagambo menshi yayivuzweho yagiye ahagaragara

Ibraah yasohoye "Love Season"

"Inama" ya Lava lava na yo yageze hanze mu mpera z'iki cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND