Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG), beretse itangazamakuru abantu barindwi bafatanywe ibikoresho byibwe ku miyoboro y’amashanarazi.
Bafatanywe ibikoresho by’amashanyarazi birimo fusibles 445 n’insinga zireshya na metero 295 z’uburebure, mu bikorwa bya Polisi bitandukanye byabereye aho bakorera ubucuruzi mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rulindo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko ari abiba n’ababatiza umurindi bose barimo n'ababigura bagamije kubicuruza bose bahagurukiwe.
Yagize ati: “Nk’uko twagiye dukomeza kubisobanura, gukurikirana abajura gusa ntibihagije, udakurikiranye n’ababibagurira, kandi ibi ni ibikorwa tuzakomeza gukora. Bose uko ari barindwi bafatanywe ibikoresho batabasha gusobanura inkomoko yabyo nyuma y’amakuru yari ahari ko hari ibikoresho by’amashanyarazi byagiye bikurwa ku miyoboro migari mu bice bitandukanye.”
Yakomeje ati: “Babiri muri bo bafatiwe ahitwa Zinia mu Karere ka Kicukiro, bane bafatirwa ku Gisozi mu Karere ka Gasabo mu gihe undi umwe yafatiwe mu Karere ka Rulindo. Abantu nk’aba batinyuka guteza ikizima, bagateza umutekano muke ntabwo tuzabihanganira kuko aho biriya bikoresho byavuye, ingaruka zakurikiyeho ni nyinshi cyane. Bafashwe mu cyumweru kimwe gusa, icyo twibutsa ni uko tugikomeza n’ubutaha n’abandi bakibirimo bazafatwa.”
Yatanze umuburo ko uzafatirwa mu iduka acuruza ibidafitiwe ubusobanuro bw’inkomoko wese azafatwa nk’uwiba cyangwa usenya ibikorwaremezo.
Geoffrey Zawadi, ukuriye Ishami riishinzwe abafatanyabikorwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu butumwa yatanze, yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo bifatwa nk’ubugizi bwa nabi kuko bibuza iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Aba ni abagizi ba nabi, bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi batambamira gahunda y’igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose. Iyo dufite abantu nk’aba biba bimeze nko kuvomera mu rutete. Tugomba kuba benshi mu kubirwanya tukarusha imbaraga ababyonona, ntitwakwemera ko abantu bacye bahemukira benshi igihugu kigahora gisubiramo ibikorwa bimwe ntitubashe gutera imbere.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri RICA, Joseph Mutabazi yashishikarije abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi byakoresheje kwihutira kureba ko bubahiriza amabwiriza kuko ubugenzuzi bukorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano bugikomeje umunsi ku munsi.
Yasabye n’abaguzi mu gihe bagiye ku iduka cyangwa mu isoko bakeneye bene ibyo bikoresho; gusaba inyemezabwishyu no gukurukirana bakagira amakuru bamenya ku byo bagiye kugura kuko biri mu burenganzira bwabo kumenya inkomoko y’aho byavuye.
Abakekwaho kwangiza no gucuruza ibikorwaremezo by'amashanyarazi
TANGA IGITECYEREZO