Natasha Nyonyozi, Miss wa Uganda 2024-2025 yatangaje ko afitiye urukundo rwinshi {Crush} umukinnyi wa filime, Daniel Kaluuya, na we wo muri Uganda.
Miss Uganda Natasha Nyonyozi yavuze ko afite urukundo rukomeye ku mukinnyi w'amafilime Daniel Kaluuya. Uyu mukobwa watsindiye ikamba rya Miss Uganda mu kwezi kwa munani 2024, yatangaje ko muri iki gihe adafite umukunzi kandi ko atari muri gahunda yo gushaka uwo bazabana.
Mu kiganiro yagiranye na Crysto Panda, Miss Nyonyozi yavuze ko yifuza gukomeza inshingano yatorewe mbere yo gutekereza ku bijyanye n'urukundo. Yavuze ko atiteguye gushaka umukunzi muri iki gihe, kuko afite byinshi byo gukora mu mibereho ye.
Ati: “Oya, sinshaka umukunzi ubu, ndi gushaka kubaka ejo hazaza hanjye mbere". Nubwo atarashaka kuba muri gahunda z'urukundo, yavuze ko afite urukundo rw'umwihariko kuri Daniel Kaluuya, ndetse akaba yifuza kumumenya by'umwihariko.
Mu gusobanura impamvu afitiye urukundo (Crush) uyu mukinnyi w'icyamamare, yavuze ko amukunda kubera ko yirabura, afite uburebure, ndetse ko ari umwe mu bantu yakunda guhura nabo. Ariko kandi, Nyonyozi yagaragaje impungenge ko uyu mukinnyi ashobora atameze nk'uko amutekereza.
Miss Uganda uri kwitegura kuzaserukira Uganda mu birori bya Miss World Festival 2025 bigiye ku nshuro ya 72, amakuru yatanze yakomeje gutangaza benshi, dore ko benshi baba bumva Miss atakagaragaje amarangamutima ye ku mugaragaro.
Miss wa Uganda, Natasha Nyonyozi yatangaje ko afitiye urukundo umukinnyi wa filime Daniel Kaluuya
TANGA IGITECYEREZO