Kigali

MU MAFOTO: Ibihe by'ingenzi byaranze inteko rusange ya 26 ya EAPCCO i Kigali

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:6/02/2025 8:26
0


Kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025, i Kigali hateraniye inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).



Iyi nteko rusange yitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi n'abandi bashinzwe umutekano bo mu bihugu bigize uyu muryango. Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda, Inteko rusange ya 26 yaranzwe n’ibikorwa birimo amahugurwa n’inama zihuza abayobozi bakuru ba Polisi. 

Insanganyamatsiko y'iyi nteko rusange yaragiraga iti: “Gushimangira ubufatanye bw'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’inzaduka.”

Mu bikorwa byaranze iyi nteko harimo inama y’abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano, inama ya Komite Mpuzabikorwa ihoraho (PCC), ndetse n’izindi nama zahuje komite zitandukanye zigize uyu muryango.

Habaye kandi ku nshuro ya mbere irushanwa ryari rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y’imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO mu guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki.

Irushanwa rya ‘EAPCCO SWAT Challenge’ ryabereye mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, mu gihe cy’iminsi ibiri.

Buri mwaka habaho kandi guhindura ubuyobozi bw’umuryango, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye yasimbuye Brig. Gen Joseph Ninteretse w’u Burundi ku buyobozi bw’umuryango. 

Uyu muhango wabereye muri Convention Center, mu nama y'ibyiciro bitandukanye yahuje abayobozi bakuru ba Polisi mu muryango wa EAPCCO ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025.

Mu nama yahuje abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano, ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu; Dr. Vincent Biruta yasimbuye Brig. 

Gen. André Ndayambaje, umunyamabanga uhoraho ushinzwe umutekano rusange muri Minisiteri y’umutekano, iterambere ry’abaturage n’ituze rusange, ku buyobozi bw’inama y’abaminisitiri (EAPCCO Council of Ministers). 

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro inteko rusange ya 26, Minisitiri w’Intebe w'u Rwanda; Dr. Edouard Ngirente, yashimye imbaraga n’ubushake byo gukorera hamwe mu guharanira umutekano w’abaturage n’ibintu byabo mu karere, ashimira abayitabiriye bose n’abagize umuryango muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND