Ikipe ya Manchester United iri mu bibazo byo kwangiza amategeko ya shampiyona y'u Bwongereza yashyizweho mu rwego rwo kugira ngo amakipe adakoresha amafaranga menshi aruta ayo yinjiza mu gushaka intsinzi, bityo akaba yagwa mu gihombo (Premier League’s Profit and Sustainability Rules).
Iyi kipe niyo yabyitangarije aho yandikiye abafana bayo ibasobanurira ko impamvu bazamuye ibiciro by'amatike yo kwinjira ku mikino yayo ari ukugira ngo bahangane n'icyo kibazo.
Guhera mu mwaka w'imikino wa 2018/19 ikipe y'amashitani atukura ntabwo irunguka, ikaba imaze guhomba agera kuri Miliyoni 373 z'Amayero muri iyo myaka itanu iheruka.
Amategeko ya shampiyona y'u Bwongereza agena ikoreshwa ry’umutungo, yemerera ikipe guhomba amafaranga agera kuri Miliyoni 105 z'Amayero gusa mu myaka itatu.
Iyo ibi ubirenzeho ufatirwa ibihano birimo gukurwaho amanota ndetse ukanacibwa amande nk'uko byagenze kuri Everton mu mwaka ushize w'imikino.
Manchester United yazamuye ibiciro by'amatike yo kwinjira kuri sitade yayo Old Trafford kugira ngo ihangane n'ibi bibazo aho itike ya macye yavuye ku mayero 40 ikajya ku mayero 60 k'umwaka wose w'imikino.
Ntabwo ari aya mayeri gusa iyi kipe iri gukoresha dore ko kuva Sir Jim Ratcliffe yayiguramo imigabane agenda agabanya aho Manchester United yatakarizaga amafaranga nk'aho amaze gukuraho imyanya y'akazi 250.
Ni na yo mpamvu Manchester United iri kugira ngo irebe uko yagurisha abakinnyi barimo Alejandro Garnacho aho ari kuvugwa mu makipe nka Chelsea na Napoli. Iyi kipe kandi ni nayo mpamvu ku isoko ry'igura n'igurisha ku bakinnyi ryo muri uku kwezi kwa Mbere itigeze irigaragaraho igura abakinnyi mu buryo bwo kwirinda gusohora andi mafaranga menshi.
Manchester United izisanga yahaniwe kwangiza amategeko ya Premier League
Kuva Sir Jim Ractliffe yagera muri Manchester United yazanye amayeri arimo kugabanya imyanya y'akazi mu rwego rwo kurwana n'iki kibazo
Alejandro Garnacho nawe ashobora kubigenderamo akagurishwa
TANGA IGITECYEREZO