Tariki ya 22 Mutarama ni umunsi wa 22 mu minsi igize umwaka usanzwe. Hasigaye iminsi 343 kugira ngo uyu mwaka turimo ugere ku musozo wawo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1528: U Bufaransa n’u
Bwongereza bashoye intambara i Charles Quint.
1666: Saint-Germain-en-Laye
yabaye icumbi ry’Umwami w’u Bufaransa Louis XIV.
1689: Umwami w’u
Bwongereza, Jacques II, yarahunze yakirwa na Louis XIV i St Germain.
1711: Espagne yahaye u
Bwongereza ibirwa bya Îles Malouines.
1798: Ihirikwa
ry’ubutegetsi mu Buholandi.
1812: Intambara ya
Tenancingo yiswe intambara y’Ubwigenge bwa Mexique.
1871: Habaye
imyigaragambyo i Paris y’abarwanya Guverinoma, ku itegeko rya Gustave Chaudey
abantu benshi bahasize ubuzima kubera urufaya rw’amasasu.
1901: Edward II yabaye
umwami w’u Bwongereza asimbuye nyina Umwamikazi Victoria dore ko yari amaze
kwitaba Imana.
1905: Ahitwa St
Petersberg ho mu Burusiya habaye impinduramatwara mu bya politiki abantu benshi
bahasiga ubuzima. Uyu munsi bawita Bloody Sunday ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse
kuvuga icyumweru cy’amaraso.
1917: Mu ntambara ya
mbere y’isi yose Woodrow Wilson wari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
yahamagariye ibihugu by’u Burayi guhagarika imirwano batitaye ku kuba batsinze
cyangwa batsinzwe intambara barimo.
1924: Ramsay MacDonald
yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Bwongereza.
1927: Bwa mbere mu mateka
y’isi umupira w’amaguru wanyujijwe kuri radio uri kuba ako kanya (live). Uyu
mupira wari wabereye i Highbury uhuza ikipe ya Arsenal na Sheffield United.
1944: Mu ntambara ya
kabiri y’isi yose ingabo zari zarishyize hamwe zagabye igitero ku Butaliyani mu
gace kitwa Anzio.
1946: Muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika hashinzwe ikigo cy’ubutasi cyitwaga Central Intelligence
Group cyaje guhinduka Central Intelligence Agency (CIA mu magambo y’impine).
1957: Israel yatangaje ku
mugaragaro ko yakuye ingabo zayo mu kigobe cya Sinai.
1963: Ibihugu by’u
Bufaransa n’u Budage byasinye amasezerano y’ubufatanye yiswe Elysée treaty. Aya
masezerano yashyizweho umukono na Charles de Gaulle ku ruhande rw’u Bufaransa
ndetse na Konrad Adenauer ku ruhande rw’u Budage.
1968: Leta Zunze Ubumwe
za Amerika zatangiye icyitwa Operation Igloo White. Ibi byari uburyo
bw’ikoranabuhanga bwari kubafasha kugabanya umuvuduko w’abakomunisite
(communistes) muri Vietnam y’amajyepfo.
1969: Umuntu witwaje
intwaro yagerageje guhitana Leonid Brezhnev wari perezida w’icyitwaga Leta
Zunze Ubumwe z’Aba-Soviet.
1973: Indege yo mu bwoko
bwa Boeing 707 yafashwe n’inkongi y’umuriro mbere y’uko igwa ku kibuga
cy’indege cya Kano muri Nigeria. Iyi mpanuka yahitanye abagera ku 176.
1977: Perezida wa Leta
Zunze Ubumwe za Amerika Jimmy Carter, yahaye imbabazi abasirikare batorotse
intambara yo muri Vietnam.
1979: Filime « Holocauste
» yerekanwe bwa mbere mu Budage.
1987: R. Budd Dwyer
umunyepolitiki ukomoka muri leta ya Pennsylvania yiyahuye yirashe mu kiganiro
yakoranaga n’abanyamakuru kigahita kinaca kuri televiziyo. Ibi byakuruye impaka
ndende hagati y’abanyamakuru.
1991: Irak yohereje
igisasu cya Scud gihitana abantu batatu i Tel Aviv mu ntambara yiswe ‘Guerre du
Golfe.’
1992: Muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo umutwe witwara gisirikare wigaruriye radiyo
y’igihugu iherereye mu Murwa Mukuru Kinshasa basaba guverinoma kubahiriza
amasezerano bari bagiranye.
1999: Umuvugabutumwa
Graham Staines ukomoka mu gihugu cya Australia yatwikiwe mu modoka ye hamwe
n’umuryango we wose mu Burasirazuba bw’u Buhinde. Ibi byakozwe n’intagondwa zo
mu idini y’aba Hindus.
2006: Evo Morales
yarahiriye kuyobora Bolivia.
2012: Amatora yemerera
igihu cya Croatia kwinjira mu muryango w’Ibihugu by’i Burayi.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1561: Francis Bacon,
Umwanditsi w’Umwongereza.
1729: Gotthold Ephraim
Lessing, Umwanditsi w’Umudage.
1858: Beatrice Webb,
Umwanditsi w’Umwongereza.
1914: Igikomangoma
Sisowath Sirik Matak, Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya Cambodge.
1937: Jean-Pierre Miquel,
Umwanditsi w’Umufaransa.
1982: Fabricio Coloccini,
umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Argentina.
1985: Mohamed Sissoko,
umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Mali.
1985: Tommy
Knight,umukinnyi wa filimi ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri uyu munsi:
1850: Guillaume-Joseph
Chaminade, Umupadiri w’Umufaransa washinze umuryango w’Abamariyanisiti (Société
de Marie (Marianistes).
1901: Victoria,
Umwamikazi w’u Bwongereza.
1973: Lyndon B. Johnson,
wabaye perezida wa 36 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1995: Rose Fitzgerald
Kennedy, Nyina wa Perezida John Fitzgerald Kennedy.
2008: Roberto Gari,
umunyamerika wamenyekanye cyane mu gukina filimi.
2009: Chau Sen Cocsal,
Minisitiri w’intebe wa Cambodge.
2010: Jean Simmons,
Umukinnyi w’amakinamico w’umwongereza.
TANGA IGITECYEREZO