Umuhanzikazi w'icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Selena Gomez aherutse kugaragara ari gufasha mu kugaburira abahuye n'ingaruka z'inkongi y'umuriro muri Los Angeles.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama 2025, umunyamideri akaba n’umuhanzikazi Selena Gomez yagaragaye mu gikorwa cy’indashyikirwa cyo gufasha abantu bahuye n’inkongi y’umuriro muri Los Angeles.
Selena yitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kugaragaza ubufasha bwo gutanga ibiribwa no guha agaciro abahuye n’ibiza byatewe n’inkongi y’umuriro yabaye mu bice bitandukanye bya Los Angeles.
Yatanze ibiribwa, amazi n’ibikoresho by’ibanze ndetse n’ibyo bikorwa, kandi yabaye hafi abaturage bari mu byago, abereka ko bafite umuntu ubashyigikiye. Mu gihe cy'iki gikorwa, Selena yagaragaje ko ashishikajwe no gufasha aho bikeneye, yifashishije uburyo bwose bushoboka bwo gufasha.
Uyu mutima w’ubufasha no kwitangira abandi wagaragaje umuco wo gufashanya muri sosiyete, kandi byashimishije abantu benshi bari ku kigo cy’ubufasha aho ibikorwa byabereye. Benshi mu bitabiriye iki gikorwa bashimiye cyane Selena Gomez ku gikorwa cye cy’ubutwari, bashima ubwitange n’ubufasha yagaragaje mu bihe bikomeye.
Inkongi y’umuriro muri Los Angeles yashegeshe imiryango myinshi, by'umwihariko abatuye mu bice bimwe na bimwe bya Santa Clarita na Malibu. Nubwo hari byinshi byatakaye, ibikorwa nk’ibi by’ubufasha bitanga ibyiringiro ku bantu bagiye mu bihe bitoroshye.
Selena Gomez yagaragaje ko gukora ibikorwa nk’ibi bituma abona amahirwe yo gukorera abandi, bityo akaba asaba abari mu mwanya wo gufasha gukomeza gutanga umusanzu mu bihe by’amage, gusa ibindi byatanzwe ntibyamenyekanye.
Selena Gomez yagize uruhare mu gufasha abahuye n'ingaruka z'inkongi y'umuriro muri Los Angeles
Bimwe mu bikoresho nkenerwa byatanzwe bigizwemo uruhare na Selena Gomez
TANGA IGITECYEREZO