Neymar Jr., umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya ruhago, aherutse gutangaza byinshi ku mubano we na Kylian Mbappé mu gihe bombi bakinaga muri Paris Saint-Germain (PSG).
Mu kiganiro yagiranye na Romário, Neymar yagaragaje ko kugera kwa Lionel Messi muri iyi kipe byabaye intandaro y'ubushyamirane hagati ye na Mbappé, aho ishyari ryabaye intandaro yo guhinduka kw’imyitwarire ya Mbappé.
Neymar yagaragaje ko mbere y'uko Messi agera muri PSG mu 2021, we na Mbappé bari bafitanye ubucuti bukomeye. Ati: "Mbappé yari umuhungu w’ikirenga. Namwitaga 'Golden Boy' kubera impano ye idasanzwe. Naramufashaga, nkamuganiriza, ndetse nkamwereka ko afite ubushobozi bwo kuba umwe mu bakinnyi beza ku isi."
Ubwo bufatanye bwabo bwagaragazaga umwuka mwiza mu kibuga no hanze yacyo, bigatuma PSG yigaragaza nk’ikipe yitezweho byinshi ku rwego mpuzamahanga.
Neymar yavuze ko ibintu byahindutse nyuma y'uko Lionel Messi yerekeje muri PSG avuye muri FC Barcelona. Yavuze ko Mbappé yatangiye kugaragaza ishyari, ati: "Igihe Messi yaje, Mbappé yabaye nk’aho yanga gusangira ubucuti bwanjye n’undi muntu. Ntabwo yashakaga ko hari undi muntu wampuguzaho, kandi ibyo ni byo byatangije amakimbirane."
Neymar yongeyeho ko ibyo byatumye umubano wabo utaba nk'uko byahoze, ndetse bigira ingaruka ku mikorere y’ikipe muri rusange.
Nubwo aba bakinnyi batatu – Neymar, Messi, na Mbappé – bari bafite impano idasanzwe, PSG ntiyigeze ibasha kwegukana igikombe cya UEFA Champions League muri icyo gihe. Ibi byatumye hari abavuga ko ubushyamirane bw'imbere mu ikipe bwagize uruhare mu kudindira kw’imihigo yayo.
Nyuma yo kutagera ku ntego zabo, buri umwe yafashe inzira itandukanye: Mbappé yerekeje muri Real Madrid mu 2023, Neymar yagiye muri Al-Hilal yo muri Arabia Saudite, naho Messi yerekeza muri Inter Miami muri Major League Soccer (MLS) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byerekana uburyo guhuza abakinnyi bafite izina rikomeye bishobora kugorana, cyane cyane iyo bafite ego zitandukanye. Neymar we yagize ati: "Gukinana n'abakinnyi benshi bafite ego ikomeye biragora, kandi rimwe na rimwe bigira ingaruka ku musaruro w'ikipe."
Ubushyamirane nk’ubu bugomba gufatwa nk’isomo ku makipe akomeye ku isi, cyane cyane mu gucunga neza umwuka mwiza mu ikipe no guhuza inyungu za buri mukinnyi ku nyungu z’ikipe muri rusange. Ibi byose Neymar yabitangaje aganira na Romário mu kiganiro cyatangajwe na AS.com.
Umwanditsi : KUBWAYO Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO