Kigali

Spice Diana yaciye amazi urutonde rwa Bebe Cool yakuze afana

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:6/01/2025 14:33
0


Umuhanzikazi Spice Diana yemeza ko urutonde ngarukamwaka rwa Bebe Cool rudafite igisobanuro na kimwe kuri we ahubwo abifata nko guta igihe.



Mu cyumweru gishize nibwo Bebe Cool yasohoye urutonde rw’abahanzi bitwaye neza kurusha abandi ndetse akagenda asobanura na buri mpamvu buri muhanzi ari kuri urwo rutonde.

Ubwo yari mu kiganiro na NBS Tv After 5 Show, Spice yavuze ko gukora urutonde ntakintu bivuze cyane ko buri wese afite amarangamutima ye n’uburyo bwe ashobora gukoramo urutonde, bityo kuba Bebe Cool yakora urutonde, kuri we nta kintu na kimwe bivuze.

Inkuru dukesha ikinyamakuru gikorera mugihugu cya Uganda cyitwaa MBU, Diane Ati “ Ese nigeze ndugaraharaho? Kuba ku rutonde cyangwa kuruburaho ntacyo bivuze kuri njye. Igitekerezo cy’umuntu ntigishobora kugira icyo kimbwiye kuko buri wese ashobora gukora urutonde rwe rumeze nk’uru rwa Bebe Cool.”

Spice Diana aritegura gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, ndetse ni igitaramo kizaba tariki 10 Mutarama 2025, kikabera ahitwa “Kampala Serena Hotel”.

Diana yagiye akundwa cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Siri Regular, Anti Kale, Omusheshe yakoranye na Ray G ndetse n’izindi zitandukanye.

Bebe Cool yakoze urutonde rutavugwaho  rumwe

Spice Diana ntakorwa iby'urutonde rwakozwe na Bebe Cool

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND