Umuririmbyi w’imyaka 27 Camila Cabello n’umukunzi we w’umuherwe, Henry Junior Chalhoub w’imyaka 38, bagaragaye barimo kugirana ibihe byiza mu biruhuko badashobora kurekana.
Bwa mbere, aba bombi bavuzwe mu rukundo mu Ugushyingo umwaka ushize aho bagaragaye bari kumeza amwe mu birori by’imideli ya Elie Saab muri Saudi Arabia.
Uyu muhanzi watsindiye Latin Grammy yakundanye na Shawn Mendes igihe kirekire, bakorana indirimbo y’urukundo yitwa "Señorita.
Aba baririmbyi bakundanye kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2019 kugeza Ugushyingo 2021, bongeye kugaragara bari kuganira muri Mata 2023 ubwo bafotorwaga mu birori bya Coachella.
Ni mu gihe Chalhoub we yigeze gukundana na Victoria’s Secret Angel Joan Smalls muri 2021. Camila yakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa nka Havana, Shameless n'izindi nyinshi.
Camila na Henry baryohewe n'urukundo
Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze
TANGA IGITECYEREZO