Bamwe mu baturage bavuga ko muri uyu mwaka mushya wa 2025 biyemeje kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri kuko basobanukiwe ko ari isoko yo kugira ubuzima bwiza, Minisiteri y'Ubuzima yo ikaba ivuga ko kwicara umwanya munini biza ku isonga mu gutera indwara zitandura.
Muganga Robert ni umusaza w'imyaka 76 y'amavuko utuye i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, avuga ko yiyemeje kugira umuco wo gukora siporo, aho ayikora mu gihe cy'amasaha 2 agenda n'amaguru.
Muganga avuga ko nta gahunda afite yo guhagarika gukora siporo, ibintu ajyanisha no kwita ku mirire ye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza.
Ku rundi ruhande, abakiri bato nabo bavuga ko muri uyu mwaka wa 2025, biyemeje kurushaho gukora siporo kuko ibafasha kugira ubuzima bwiza.
Abakora mu bijyanye n'ubuzima bavuga ko gukora siporo ari kimwe mu bifasha abantu kwirinda indwara zirimo nk'indwara zitandura, zirimo umuvuduko w'amaraso, diyabete ndetse na kanseri.
Minisitiri w'Ubuzima Dr.Sabin Nsanzimana avuga ko abantu bakwiye kumenya ibyo bakora ngo birinde indwara. Yagize ati "Nigeze gusaba abantu guhaguruka iminota mike, bitewe n'uko kwicara umwanya munini ari intandaro y'indwara zinyuranye.
Iyo urebye muri rusange, ku munsi hari abantu bamara amasaha 7 cyangwa 8 bicaye, iyo batwara imodoka baba bicaye, hari abicara umwanya munini bari mu kazi, iyo bagiye mu kiruhuko ku manywa nabwo aho bagiye baricara, abandi ugasanga bicaye mu nama, iyo ubaze ayo masaha yose hari igihe ashobora kugera no kuri 12."
"Hari abagera mu rugo bakicara bareba televisiyo, ubundi nyuma yaho bakajya kuryama. Icyo ni ikibazo gihangayikishije kandi niyo mpamvu iza ku isonga mu gutera indwara zitandura.
Ibyo rero bigomba guhinduka kugira ngo twirinde, ibibazo by'indwara tubona ku bana, abantu bakuru ndetse no ku baganga, aho tubona ibibazo bikomeye tutabonaga mu myaka 20 ishize. Nitutagira icyo duhindura bizatuma igice kinini cy'ubuvuzi kizajya kibanda mu gusana cyangwa kuvura ibyo twakabaye twarakumiriye."
Minisante ivuga ko mu kwita ku buzima bw'abaturage harimo no kongera umubare w'abaganga b'inzobere aho nk'ikigo cya IRCAD, umwaka ushize warangiye kimaze kwigisha abaganga babaga hatabayeho kubabaza umubiri cyane barenga 300.
Src: RBA
TANGA IGITECYEREZO