Kigali

Gukundana n'umuyobozi wanjye byari ibyishimo ariko byabaye ikibazo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/01/2025 8:47
0


60% by’abakundana mu kazi bibagiraho ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi.



Umusore wabengutswe n'umukoresha we w'umugore yagize ati: "Ndi umusore w’imyaka 28 ukorera ikigo cy’ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa. Boss wanjye w’imyaka 40 yantwaye umutima. Ubwo nakoraga amasaha y’ikirenga ngo mbe hafi ye, ibyabaye byarandenze.

Umunsi umwe twarangije akazi tujya iwe, duhita dutangira ubusabane. Yari mwiza cyane kandi afite igihagararo gitangaje. Ariko nyuma y’igihe, ibintu byarahindutse. Nahuye n’umukobwa w’imyaka yanjye turakundana, ariko boss wanjye yanga ko tubihagarika. 

Akenshi binsaba kubeshya umukunzi wanjye, Boss iyo ngiye kumubwira ko ibintu birangiye, ankangisha ko ashobora kunteza ibibazo mu kazi cyangwa akanyirukana".

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, 35% by’abakozi bahuye n’ibibazo mu kazi kubera ibyabaye hagati yabo n’abayobozi babo nk'uko tubikesha The Sun. Naho 60% by’abakundana mu kazi bibagiraho ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi.

Inama itangwa n'abahanga mu by'imibanire y'abantu ni uko ugomba kuganira nawe mu buryo bw’umwuga kandi umubwire ko ibintu birangiye. Nubwo bikugoye, gerageza kwirinda ibintu bishobora kongera kuguhuza nawe mu buryo bwihariye.

Niba bitoroshye gukomeza gukorana nawe, tekereza gushaka akazi ahandi. Komeza kuba inyangamugayo mu kazi kawe kandi wirinde guhishira ibibazo bishobora kubaho hagati yanyu.

Abahanga mu bijyanye n’imibanire bavuga ko 40% by’abantu bafashijwe gukemura ibibazo nk’ibi, imibereho yabo yarushijeho kuba myiza. Niba ukeneye ubufasha, saba inama abajyanama b’inzobere.


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND