Kigali

Mariah Carey mu bihe bitatu bidasanzwe by'amateka

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/12/2024 15:07
0


Mariah Carey ni umuhanzikazi w'icyamamare w'umunyamerika uzwi cyane nk'umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime, ndetse unatunganya indirimbo. Azwi mu njyana za RnB, Pop, Hip Hop na Soul, kandi kuva yatangira urugendo rwe mu muziki mu 1988, aho yabaye umwe mu bahanzi b'ingenzi ku Isi.



Hari indirimbo eshatu za Mariah Carey zasohoye amateka akomeye, cyane cyane mu buryo indirimbo zatumye igaragara ku rwego rw'isi nk'uko ubwe yabyitangarije  abinyujije ku  rukuta rwe rwa X.

 Indirimbo 3 zahinduye amateka ya Mariah Carey: 

1.One Sweet Day

Indirimbo One Sweet Day ya Mariah Carey hamwe na Boyz II Men yakoze amateka adasanzwe mu muziki, aho yabaye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'indirimbo zamenyekanye ku isi, igahagarara ku mwanya wa mbere ibyumweru 16. Iki cyari ikimenyetso cy'ubuhanga bwa Mariah, kandi cyatumye aba umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kuranga umuziki w'igihe kirekire.

2.We Belong Together 

Muri iki gihe cy'ikoranabuhanga, Mariah Carey yongeye kugaragaza ubuhanga bwe muri muzika. Indirimbo We Belong Together yaje ku mwanya wa mbere ku  mu gihe cy'ibyumweru 14.

Iyi ndirimbo yerekanye ko Mariah yari yaragize impinduka zikomeye mu muziki w'igihe cya Digital, aho ibihangano by'umuziki byatangiye kugera ku bakunzi bawo ku buryo bworoshye.

3.All I Want for Christmas Is You

 Mu bihe by'iminsi mikuru ya Noheli, Mariah Carey yagaragaje uburyo umuziki ashobora kuba igihangange mu bihe by'ikirenga. Indirimbo ye All I Want for Christmas Is You yasubiye ku mwanya wa mbere  mu byumweru 18. Iyi ndirimbo yagaragaje uko umuziki ushobora kuramba kandi ugakomeza kuba ikimenyetso cy'ibyishimo mu minsi mikuru.

">IMWE MU NDIRIMBO ZUBAKIYE IZINA MARIAH CAREY

">

Umwanditsi: NKUSI Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND