Umuririmbyi Manzi Da Best ukorera umuziki mu gihugu cya Australia, yatangaje ko kubasha gukorana indirimbo ‘Yahuzo’ n’umuraperi Fireman, byaturutse ku muhate yashyizemo no kuba ari umwe mu bahanzi yifuzaga gukorana nawe mbere y’uko umwaka urangira.
Uyu musore atangaje ibi mu gihe hashize igihe kitari gito atangiye urugendo rwo gukora ku ndirimbo zizaba zigize Extended Play (EP) ye nshya. Ni EP avuga ko izaba iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi bakomeye muri iki gihe, cyane cyane abaraperi.
Ariko kandi ni EP avuga ko izaba iriho indirimbo zitsa cyane ku rukundo, n’izindi ngingo z’ubuzima zikunze kugarukwaho na benshi cyane cyane mu mibanire.
Akoranye indirimbo na Fireman, mu gihe ari umwe mu baraperi bazaririmba mu gitaramo “Icyumba cya Rap” kizabera muri Camp Kigali, tariki 10 Mutarama 2025.
Ni mu gihe Manzi nawe amaze iminsi mu bitaramo byazengurutse Australia. Mu kiganiro na InyaRwanda, Manzi yavuze ko yatangiye gukorana na Fireman iyi ndirimbo nyuma yo gushyira ku isoko indirimbo yise ‘Ndimoneza’.
Ati “Kugirango nkorane na Fireman byaje nyuma y’igihe twari dusoze ikorwa ry’indirimbo ‘Ndimoneza’. Kiriya gihe nibwo nagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ‘Yahuzoo’ ahanini bitewe n’uko iri jambo rikoreshwa cyane muri iki gihe, nk’iyo ubonye abantu badashobotse kuri wowe ugahitamo kubareka, cyangwa se bakwereka urukundo rwa kiryarya, ishyari n’ibindi. Ni indirimbo nziza ijyanye n’ibihe turimo.”
Yavuze ko gukorana indirimbo na Fireman byanagizwemo uruhare n’umukinnyi wa filime Njuga, kandi babonaga ko Fireman ariwe ugomba kuririmbamo. Ati “Njuga niwe wahisemo iyi ndirimbo muzo nari mfite, kandi twasanze Fireman ariwe ukwiriye muri iyi ndiirmbo. Ntabwo byatugoye, kuko twasangiye ibitekerezo arabishima n’uko tuba twemeje gusohora iyi ndirimbo mbere y’uko umwaka urangira.”
Ntabwo byari byoroshye ariko byarashobotse!
Uyu musore yavuze ko 2024 azakomeza kuwuzirikana nk’umwaka yakozemo ibihangano byinshi, ariko kandi awuzirikana nk’umwaka utaramworoheye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imwe mu mishinga ye, irimo no kurangiza ikorwa rya EP ye.
Ati “2024 ni umwaka wabaye muremure! Buri mwaka uzana n’udushya twawo ariko navuga ko utabaye mubi cyane kubyerekeranye n’umuziki wanjye, kuko nasohoye imiziki iri ku rwego Mpuzamahanga, nkora n’ibitaramo bizengeruka Australia, mbese ntibyari byoroshye ariko byarashobotse.”
Akomeza ati “N’ubwo bimeze gutya ariko ntacyo nshinja Imana, ubwo ibyo nagezeho mu 2024 nibyo nari ngenewe ariko 2025 twese turizera ko izagenda neza hamwe no gukora cyane.”
Manzi Da Best avuga ko muri uyu mwaka yifuzaga gusohora EP ye iriho indirimbo zitandukanye, ariko ntibyakunze ahanini bitewe n’abahanzi yifuza gukorana nabo.
Nubwo
bimeze gutya ariko, avuga ko hari zimwe mu ndirimbo yamaze gukoraho zirimo na
Yakuzo yakoranye na Fireman. Ati “EP ntabwo yasohotse ariko ‘Yahuzo’ ni imwe mu
ndirimbo ziri kuri EP turimo gusoza, izasohoka mu 2025 mu ntangiriro z’umwaka
hagati.”
Manzi Da Best yatangaje ko yakoranye indirimbo na Fireman bigizwemo uruhare n’umukinnyi wa filime Njuga
Manzi yavuze ko indirimbo yakoranye na Fireman iri mu zigize Extended Play (EP) ye
Manzi yavuze ko 2024 wamubereye umwaka mwiza, n’ubwo hari ibikorwa atabashije kugeraho yifuzaga
KANDAHANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YAHUZO’ YA MANZI DA BEST NA FIREMAN
TANGA IGITECYEREZO