Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye bagaragaza ko kuba badafite ubumenyi buhagije ku bidukikije no kubibyangiza ari imwe mu mpamvu zituma batabibungabunga mu buryo bukwiye.
Kwangirika kw’ibidukikije ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi aho usanga bigira ingaruka zitari nziza ku mibereho ya muntu zirimo n’imihindagurikire y’ibihe.
Ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda bigenda bifata ingamba zitandukanye zo kurinda ibidukikije zirimo gushyiraho amategeko n’amabwiriza agamije kubibungabunga,gukora ubukangurambaga ndetse no guhugura abaturage.
Nubwo bimeze bityo, hari bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo,akarere ka Huye bavuga ko badafite ubumenyi buhagije ku bidukikije ndetse n’ibibyangiza bityo bikaba bituma batabibungabunga mu buryo bukwiye.
Mukarukundo Agnes avuga ko iyo bavuze ibidukikije yumva ibiti n’ibimera gusa naho ibindi kavuga ko atabisobanukiwe. Ati: “Njyewe nubwo ntigeze ntinda mu mashuri cyane ariko nzi akamaro ko kubungabunga ibidukikije kuko aribyo bituma tubaho.
Rero iyo bavuze ibidukikije numva ibiti n’ibimera ndetse ninabyo tubungabunga kuko aribyo tuzi kandi tubona ko bidufitiye akamaro".
Shumbusho Emmanuel nawe yunga muryamugenzi we avuga ko ibyo bazi nk’ibidukikije ari ibiti gusa ibindi nta bumenyi buhagije babifiteho. Ati: ”Ibidukikije nziko ari ibiti gusa kuko akenshi ninabyo abayobozi batubuza gutema aho iyo ubikoze bagufunga cyangwa bakaguca amafaranga rero nta bindi mba numva ari ibidukikije.
Ibiti byo tugerageza kubirinda aho mbere yo gutema ishyamba ubanza kujya kwaka icyemezo ku kagari ndetse tugeregeza no gutera amashyamba cyane”.
Usibye ibi kandi hari n’abaturage bagaragaza ko badafite ubumenyi buhagije ku byangiza ibidukikije. Mujawamariya Marie Claire avuga ko aziko ibyangiza ibidukikije ari ugutwika amashyamba gusa.
Ati: ”Njewe nziko kwangiza ibidukikije ari ugutema ibiti no gutwika amshyamba gusa naho ibindi byose wakora mba numva ntaho byahurira n’ibidukikije. Ubu se wambwira gute ko kujugunya amashashi cyangwa kuyatwika byakwangiza ibidukikije. Sinzi wenda niba ari ubumenyi bucye mbifiteho ariko mba numva ari ibyongibyo “.
Aba baturage basaba leta ndetse n’ababifite mu nshingano ko bakongera ubukangurambaga n’ibiganiro byigishya ibijyanye n’ibidukikije bitewe nuko bamwe muribo batabifiteho ubumenyi budahagije.
Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, Doctor Ange Imanishimwe avuga ko ibidukikije atari ibiti gusa ahubwo harimo n’ibikorwaremezo kandi badakwiye kubyangiza.
Ibyaha abaturage bakora ni byinshi cyane bijyanye no kwangiza ibidukikije,urugero niba hari ibikorwa remezo bihari, hakaba hari imihanda, hakaba hari amshanyarazi, hakaba hari imiyoboro y’amazi burya iyo umuturage agiye kubyangiza aba ari kwangiza ibidukikije.
Nkubungu muri iki gihe dufite ikibazo cy’imvura nyinshi irimo iragwa kandi hari ibikorwaremezo byagiye byubakwa hirya nohino, ibyo bikorwa remezo rero nabyo ni ibidukikije.
Rero iyo umuturage agiye akangiza nk’umuhanda, akangiza imiyoboro y’amazi, noneho ayo mazi kazangiza uwo muhanda nabyo aba ari ukwangiza ibidukikije. Rero nagira ngo mbwire abaturage ntabwo kwangiza ibidukikije ari ugutema ibiti gusa nkuko bajya babitekereza.
Ibidukikije harimo ibiti,harimo inyamaswa,harimo ibikorwaremezo ndetse harimo n’abantu ari nayo mpamvu tunavuga ngo iyo umutnu agiriye nabi undi n’ubundi aba ari kwangiza ibidukikije.
Ibyaha bigenda bikorwa ni byinshi tukaba tubwira abantu ko bakwiye kwirinda kwangiza ibidukikije byaba ari iby’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibikorwa remezo bidahumeka ariko bifite akamaro abantu mu buzima bwa buri munsi.
Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yagaragaje urutonde rw’ibintu byangiza ibidukikije birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa by’inganda n’inyubako.
Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije [REMA] hagati ya tariki 8-14 Kanama 2022, bwatahuye ko uturere twa Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Ngororero ndetse n’uturere dutatu two mu Mujyi wa Kigali ari two turi ku isonga mu kugira ibikorwa byangiza ibidukikije.
REMA yagaragaje ko nibura ibigo bitanu bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibigo bitanu bicukura ibumba ndetse n’ibigo bine bicukura umusenyi mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Gakenke na Ngororero, byangiza ibidukikije ku rwego rwo hejuru.
Ubugenzuzi bwagaragaje ko ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biteza isuri, bigahumanya imigezi, ibishanga ndetse bikananirwa gusubiranya ibirombe biba byakorewemo ubucukuzi nk’uko inkuru dukesha Newtimes ibivuga.
Itegeko riteganya ko uwakoze ibikorwa byo ahanishwa Miliyoni 3Frw. REMA yanasanze hari ibigo bimwe na bimwe bikora bidafite uruhushya.
TANGA IGITECYEREZO