Kigali

Imyaka 2 ishize yabaye iyo kwiga isoko- Mami nyuma yo guhuza imbaraga na D4g Church Boys - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2024 15:48
0


Umuhanzikazi Mami Uwase ukoresha izina rya Mami mu muziki, yatangaje ko mu myaka ibiri ishize yabanje gushyira imbaraga cyane mu gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, mu rwego rwo kwiga isoko.



Atangaje ibi mu gihe yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Iyo Mana" yakoranye n'itsinda rya D4g Church Boys. 

Uyu mukobwa akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari n'aho yakoreye iyi ndirimbo yahuriyemo n'iri tsinda.

Ni indirimbo igaruka ku kuramyanno guhimbaza Imana, kandi avuga ko yahisemo uyu murongo bitewe n'uko yakuriye muri Korali.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Mami yavuze ko kuva yatangira umuziki ari mu maboko ya Label ya NVT Music byamufashije cyane kutagorwa n'ibikorwa bye.

Ati "Gukora umuziki uri muri Label ntako bisa, kuko hari henshi cyane bagucira inzira, ugakomeza gukotana ushaka gusingira inzozi zawe."

Yavuze ko hamwe n'ubujyanama bwa Label ye, bashyize imbere gukorana n'abandi bahanzi mu rwego rwo kwagura, biza no kugeza ku ndirimbo 'Emmanuel' yakunzwe mu buryo bukomeye.

Ati "Navuga ko mu myaka ibiri ishize nashyize imbere cyane gukorana indirimbo n'abandi bahanzi kandi byamfashije kwaguka, kugeza ubwo niyemeje no gukorana indirimbo zanjye kugeza kuri iyi nise "Iyo Mana"

Uyu mukobwa ukorera umuziki muri Indiana anafite izindi ndirimbo zirimo "Niwe Yesu". Akomeza ati "2024 wabaye umwaka mwiza cyane kuri njye, hamwe n'Imana nizera ko 2025 uzaba mwiza kurushaho'."

Muri iki gihe, uyu mukobwa afite umujyanama witwa Valeur Tambatamba, ari nawe bakorana mu bikorwa bya buri munsi.

Avuga ko kimwe mu bimugora, harimo no kumenyekanisha ibihangano bye mu Rwanda ariko yizeye Gukorana Imbaraga mu mwaka utaha wa 2025 Abanyarwanda bakarushaho ku mumenya.


Mami yatangaje ko yahisemo gukora umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kubera ko yakuriye mu muryango ukijijwe ndetse no muri korali


Mami yavuze ko mu myaka ibiri ishize yari yashyize imbere gukorana indirimbo n’abandi bahanzi 


Mami yavuze ko agorwa cyane no kumenyekanisha ibihangano bye mu bihugu bitandukanye, ariko afite icyizere cy'uko bizakunda

Mami yavuze ko gukorana indirimbo na D4g Church Boys, byaturutse ku ntego yihaye yo kwagura urugendo rwe rw’umuziki 

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IYO’ MAMI YAKORANYE NA 4D CHURCH

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND