Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko Aruna Moussa Madjaliwa, ukomoka i Burundi, atakibarizwa mu bakinnyi b’iyi kipe. Ibi byatangajwe nyuma y’ibibazo by’imibanire hagati y’uyu mukinnyi n’ikipe, byagiye bigaragara kuva asinye amasezerano.
Madjaliwa yashinjaga Rayon Sports kumutererana, avuga ko itigeze imuvuza igihe yari arwaye ndetse ntinamuhembere igihe yari mu gihugu cye kwivuza. Nyamara, ubuyobozi bw'iyi kipe bwo bwatangaje ko uyu mukinnyi atumviye amabwiriza, kuko basabaga ko yivuriza mu Rwanda hagendewe ku byemezwa n’umuganga w’ikipe, ariko agahitamo kwivuriza iwabo.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, yemeje ko Aruna Madjaliwa atakiri umukinnyi w’ikipe yabo. Inyarwanda yagerageje kuvugana na Aruna Moussa Madjaliwa, avuga ko ntacyo yavuga kuri iyi ngingo.
Rayon Sports ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho kugeza ubu iyoboye urutonde n’amanota 33 mu mikino 13 imaze gukina.
Aruna Moussa yanze kugira icyo atangaza ku itandukana rye na Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO