Kigali

Emmy, Shaffy na Scillah bataramanye na Platini mu bitaramo muri Amerika - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2024 10:01
0


Umuhanzi Nemeye Platini [Platini] yakoreye igitaramo gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashyigikiwe na bagenzi be Emmanuel Nsengiyumva [Emmy], Umuratwa Priscillah [Scillah] ndetse na Kalisa Uzabumwana Sharif umaze kwamamara nka Shaffy.



Platini ari muri kiriya gihugu kuva ku wa 10 Ukuboza 2024, mu ruhererekane rw’ibitaramo ateganya kuhakorera yise “Baba Experience.” Ni ibitaramo yatangirije mu Rwanda muri Gicurasi 2024, yifuza kubigeza no mu bihugu byo ku Isi.

Mu bijyanye no kubitegura ari gufashwa na Sosiyete ya The Mane Hub Entertainment y’umushoramari Mupenda Ramadhan wamamaye nka Bad Rama. Byatangiriye muri Arizona, ku wa 14 Ukuboza 2024, aho yataramiye muri imwe muri ‘Club’ ikomeye muri uriya mujyi.

Bad Rama yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cyamufashe igihe mu bijyanye no kugitegura no kugishyira mu bikorwa, kandi “Twabonye urukundo rwinshi, dufasha abahanzi bakizamuka kubona urubuga, no gushyira mu bikorwa inzozi zazo.”

Akomeza agira ati “Byari byiza, n’abahanzi bakuru bari bahari. Ni ubwa mbere abantu bari babonye igitaramo kinini, bakabona abantu bari muri Amerika n’abavuye mu Rwanda bahuje urugwiro mu gitaramo kimwe.”

Yavuze ko muri iki gitaramo bahaye umwanya umuhanzi Shaffy amurikira abacyitabiriye indirimbo ye nshya yise ‘Jumbe’ aherutse gushyira ku isoko ndetse “Twataramanye na Scillah hamwe na Emmy”.

Bad Rama yavuze ko mu bandi bantu bashyigikiye Platini muri iki gitaramo harimo n’umuhanzikazi Charly wo mu itsinda rya Charly&Nina.

Ati “Navuga ko byagenze neza. Platini yaririmbye mu gihe cy’isaha imwe abantu banze ko agenda, mbese ava ku rubyiniro. Urabizi indirimbo afite n’amateka menshi aba afite. Harimo abakuru n’abana.

Abakuru bagasaba ko abaririmbira indirimbo nka ‘Magorwa’ za Dream Boys, abakiri bato bati urataririmbira ‘Jeje’, urumva ko byari byiza.”

Yavuze ko nyuma y’iki gitaramo, habaye na ‘After Party’ mu rwego rwo gufasha abakunzi ba Platini P gukomeza gusabana nawe. Ati “Navuga ko ibintu byose byari bimeze neza cyane. Ndashimira abantu bose batangiranye nawe urugendo.”

Nyuma y'iki gitaramo, Platini ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Michigana ku wa 28 Ukuboza 20224. 

Ubwo yateguzaga iki gitaramo, uyu muhanzi yanagaragaje ko afite indirimbo nshya yise '2009' ikubiyemo urugendo rw'umuziki we kuva ari kumwe na mugenzi we TMC muri Dream Boys, kugeza ubwo batandukanaga buri umwe agatangira gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga. 


Platini yongeye gutaramira mu Mujyi wa Arizona binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo 'Baba Experience' yateguye 


Bad Rama [Uri iburyo] ari kumwe na Dj wacurangiye Platini muri iki gitaramo cyabanjirije ibindi azakorera hirya no hino muri Amerika 


Iki gitaramo cy'umuziki kitabiriwe n'abantu banyuranye, biganjemo urubyiruko n'abandi 


Platini yagaragaje ko nyuma y'iki gitaramo azataramira mu Mujyi wa Michigan




Platini yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo za Dream Boys kuva mu 2009, kugeza ku ndirimbo ze bwite yakoze nk'umuhanzi wigenga


Umuhanzi Shaffy ari kumwe na Emmy bafashije Platini gususurutsa abantu muri ibi bitaramo yateguye bizaba mu mpera z'uyu mwaka


Bad Rama yasobanuye ko iyi 'Club' Platini yataramiyemo, iri mu za mbere zikomeye muri Arizona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND